Leta ya Kongo Kinshasa irahakana guhangana na Kiliziya Gatulika

Abategetsi bakuru muri Kongo barimo ministre w’intebe, ba perezida w’inteko ishinga amategeko nuwa sena bahuye na kalidinari wa Kinshasa Fredolin Ambongo, bakuraho igihu cyari ku mbuga nkoranyambaga kivuga ko umwotsi ucumbeka hagati ya kiliziya gatulika na leta ya Kinshasa.

Mu minsi mike ishize kalidinali Ambongo yatangaje ko yumva adatekanye mu mujyi wa Kinshasa.

Uyu muyobozi uri mubushorishori bwa kiliziya gatulika muri Kongo kandi aherutse kugaragaza kutishimira uburyo abayobozi ba komisiyo y’amatora bashyizweho cyane ko hagiyeho uwo kiliziya ikemanga ubunyangamugayo.

Ikinyamakuru Politico cyanditse ko perezida w’umutwe w’abadepite yatangaje ko bahuye na Kalidinali nkuko bisanzwe kandi bashashe inzobe bagasanga umwuka ari ntamakemwa, ahubwo igifatwa nk’umwotso wacanwaga n’abigize abakunzi ba ba kiliziya kurenza papa.Gusa nubwo ubutegetsi bwa Kongo buvugako nta kibazo gihari kalidinali Ambongo aherutse gutangaza ko ishyaka riri k’ubutegetsi ritabaniye neza kiliziya kandi ko atangazwa n’uko rikora nyamara rivuga ko riharanira demokarasi.