Leta y’Ubushinwa yubatse ibyumba by’amashuri bizakira abasaga 2,500 muri IPRC Musanze

Ubusanzwe IPRC Musanze yakiraga abanyeshuri basaga 1,200 ariko ngo uyu mubare ni muto cyane ugereranije n’abataragize amahirwe yo kuyigamo babyifuzaga ariko bakazitirwa nuko nta bushobozi ishuri ryari rifite ryo kubakira.Hari abasanzwe biga muri iki kigo bavuga ko hari nshuti zabo nyinshi zifuzaga kuhiga ariko ntibahirwe kubera ubushobozi bucye bwo kwakira abanyeshuri benshi

Umwe yagize ati “Hari inshuti zange nyinshi zifuzaga kwiga hano ariko kubera ko imyamya yabaye micye ntibabona amahirwe.”

Undi yagize ati “Umwaka ushize barazaga bifuza kuba mu kigo ariko bitewe n’amacumbi twari dufite mu kigo ugasanga ntabwo abahagije.”

Nyuma yo kubona ko umubare w’abanyeshuri bifuza kwiga muri IPRC Musanze ukomeje kwiyongera, mu kwa gatandatu k’umwaka wa 2019, nibwo leta y’ubushinwa yatangiye kubaka izindi nyubako muri iki kigo ziza zisanganira izindi zahubatswe. Icyiciro cya kabiri cy’izi nyubako byari biteganijwe ko zizuzura muri 2020, ariko kubera ingaruka za COVID-19 ntizakuzurira ku gihe.

Kuri ubu izi nyubako zirimo amashuri, Laboratoires, ndetse naho abanyeshuri barara zubatswe ku nkunga ya leta y’ubushinwa zashyikirijwe u Rwanda kumugaragaro. Aha niho Irere Claudette umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro avuga ko izi nyubako zigiye gutuma umubare w’abanyeshuri iri shuri ryakiraga ugiye kwiyongera.

Yagize ati “Izi nyubako icya mbere zigiye kudufasha n’ukongera umubare w’abanyeshuri IPRC Musanze yabashaga kwakira. Ubusanzwe yakiraga abarengaho gato 1,000 ariko izi nyubako zigiye gutuma uwo mubare wikuba kabiri ushobora kurengaho gato. Ikindi kandi ziradufasha kongera ibyo twigisha.”

Miliyari 16RWF niyo izi nyubako zuzuye zitwaye ndetse n’ibikoresho byashyizwe muri izi nyubako, aho biteganijwe ko abanyeshuri basaga 2,500 aribo bagomba kwigira muri izi nyubako nshya. Abayisenga Emile uyobora IPRC Musanze ashimangira ko aya mashuri agiye gutuma ireme ry’uburezi ry’iyongera bitewe nuko abanyeshuri bagiye kujya biga bisanzuye.

Yagize ati “Icyo abantu bakwitega n’ireme ry’uburezi, kuko abanyeshuri 2,500 n’imibare tubarira kuri rya shuri riba rifite bacye cyane batarenze 30 ku buryo mwalimu ubigisha ashobora kubakurikirana bose abazi neza…….”

Muri porogaramu zirindwi zari ziri muri IPRC Musanze kugeza ubu ngo hagiyeraho izindi eshanu bitewe n’izi nyubako nshya zamaze kuzura.

UMUHOZA Honore