Nyagatare: haravugwa uruhuri rw’ibibazo muri koperative muvumba P8

Ibibazo birimo kutabona umuceri wo kurya, kutabonera amafumbire ku gihe, kwishyurwa nabi no gukatwa amafaranga batazi, nibyo byibasiye abahinzi b’umuceri bahinga umuceri bakorera muri koperative muvumba P8 ihinga mu gishanga gikora ku mirenge ya Tabagwe -Nyagatare–Rwempasha mu karere ka Nyagatare.

Aba baturage baravuga ko ibi bibazo biri kubagiraho ingaruka nyinshi muri iyi minsi kuko umuceri wabuze ifumbire watangiye gupfa.

Umwe yagize ati “Nkubu urabona umuceri urasambuye hari abatarabona ifumbire kandi nkatwe abanyamuryango duhinga umuceri ariko ntabwo tuwurya. Urumva ko dufite akarengane ukuntu duhinga umuceri tukaba tutawurya.”

Undi nawe ati “Nukuvuga ngo uyu muceri n’uwanjye, ariko kubera serivisi zitari nziza no kumemba nabi no kunkata amafaranga menshi y’ifumbire bakazana iya macye barangiza ntibayansubize ngo nyakoreshe umuceri warangiritse namaze guhomba toni yose.”

Aba baturage bavuga ko ibi bibazo byatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, babigaragariza ubuyobozi ariko ntibwabikemura bagasaba ko hakorwa ubugenzuzi mu mpari y’iyi koperative ngo kuko ibibazo bishobora kuba bituruka ku micungire mibi y’umutungo.

Umuyobozi w’iyi koperative Bwana Muyango Peter, byatewe n’imiterere y’isoko ry’umuceri w’imbere mu gihugu ryazambye bikangira ingaruka ku mikorere isanzwe y’iyi koperative.

Yagize ati “Twagize amasoko adatunganye bitewe n’ibihe bya COVID bidasanzwe, rero uko twabonaga amafaranga niko twishyuraga…amafumbire tuyabahera igihe ariko iki gihe cy’iri hinga kandi bitewe n’imyishyurirwe itaratunganye batwishuye nabi ariko uko twabonaga amafaranga niko twazanaga ifumbire. Birumvikana ko n’ingaruka zigomba kugera no k’umunyamuryango nawe ntiyakishyurwa neza natwe abatwishyura bataratwishyuye neza.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi  n’umurimo mu karere ka Nyagatare Bwana Nkubiri Baguma Dominic, avuga ko bagiye gukurikirana ibibazo bivugwa muri iyi koperative kugirango bikemuke.

Kugeza ubu iyi koperative Muvumba P8 igizwe n’abanyamuryango bagera ku 1,800 ariko bagenda bagabanuka kuko hari ababivamo bakagurisha imirima yabo. Hari n’abandi bo ku rwego rwo hasi bataruzuza imigabane ariko nabo bagemura umusaruro kuri iyi koperative.

NTAMBARA Garleon