Abategetsi muri Tanzania bavuzeko ubu bakuyeho ivangura ryakorerwaga abakobwa batwaye inda bari ku ishuli ntibazongera kubuzwa kwiga
Ikinyamakuru The Citizen kibutsa ko iki gihugu kiri kwitegura kwizihiza imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge
Kuva mu 1960 cyaraziraga ko umukobwa watwaye inda akomeza amashuli muri Tanzania, kuko abategetsi bavuga ko byarangaza abandi bana bagenzi be
Ibntu byabaye bibi cyane muri 2002 ubwo hatorwaga itegeko rivuga ko umukobwa wabyaye n’uwatewe inda baba batandukanye n’ishuli burundu
Muri 2017 ubwo igihugu cyategekwaga na nyakwigendera John Pombe Magufuli yavuguruye iri tegeko avuga ko kizira kikanaziririzwa kuba umukobwa watwise cg se wabyaye yagaruka ku ishuli.
Ministre w’uburezi muri iki gihugu yabwiye abanyamakuru ko ibi byose leta ya Dar es Salaam yabikuyeho n’utwite ukibashije yemerewe kugumya kwiga kandi abagizweho ingaruka n’iyi politiki bemerewe kongra kugaruka kurangiza amashuli. Icyakora ministre prof. Joyce Ndalichako ntiyasobanuye uko gahunda izagenda ariko yavuzeko byavuyeho.