Uganda: indwara y’umusinziro imaze guhitana ingurube 200 muri Kasese

Aborozi bo mu karere ka Kasese muri Uganda gahana imbibe n’u Rwanda, bamaze gupfusha ingurube zisaga 200 kubera indwara y’umusinziro mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa iki cyorezo kimaze kigeze muri ako gace. Umuyobozi w’ibiro by’abaganga b’amatungo muri aka karere Bwana Yusufu Kibaya, ahamya ko hari n’ibindi bice bitandukanye by’iki gihugu iyi ndwara yamaze kugeramo.

Uyu muganga w’amatungo avuga ko iyi ndwara yandura vuba. Ingurube yafashwe  n’iyi ndwara irangwa n’umuriro mwinshi, ubushake bucye bwo kurya, imiswi, n’umunaniro ukabije. Bwana Kibaya yongeyeho ko yaba yarazanwe n’ingurube z’ishyamba.

Hari nk’umuturage waganiriye na Daily monitor dukesha iyi nkuru ko aherutse gupfusha ingurube enye zifite agaciro ka Shs1.8 miliyoni mu cyumeru kimwe, kandi ngo ariho yateganyaga gukura amafaranga azishyurira abana be ubwo amashuri azaba afunguwe.

Bwana Asanairi Muhindo  Bukanywa ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere ka Kasese avuga ko iyi ndwara ikwirakwira binyuze mu myanda aya matungo asohora iciye mu maso, mu mazuru, ibyo zituma n’ibyo zihagarika ndetse rimwe na rimwe ibyo ziruka.

Inzego zishinzwe ubworozi muri Uganda zahagaritse ubucuruzi bw’ingurube mu gihe hataraboneka imiti yo guhangana n’iyi ndwara, mu rwego kwirinda kuyikwirakwiza mu gihugu hose.

Si ubwa mbere aka karere kagira ibyorezo byibasiye amatungo cyane cyane ingurube, kuko nko mu kwezi kwa mbere, ibiro bishinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri aka karere bwahagaritse imishinga yose y’ibijyanye n’ingurube nyuma yaho abarozi n’abayobozi bari bananiwe gukumira indwara yarimo kwica ingurube ku bwinshi.

Kuva muri 2005, Kasese yashyize imbaraga nyinshi mu mishinga y’ubworozi bw’ingurube, inkoko, ihene, ubuhinzi bw’ikawa, imbuto, ibigori, imyumbati, ndetse n’ibijumba.