Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko bibagiraho ingaruka zikagera no ku gihugu.
Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani yagenewe abajyanama na komite nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali yaberaga i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu hari uturere imibare y’abana bagwingira iri kuri 40% nyamara nta kibuze ngo bakure neza.
Avuga ko uko imibare y’abana bagwingira yiyongera n’Igihugu kigwingira.
Ati “Kugwingira, imirire mibi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu kiragwingira. Murifuza ko tuba Igihugu kigwingiye?”
Uturere twa Musanze na Karongi ni tumwe mu turere umukuru w’Igihugu yavuze dufite imibare iri hejuru y’abana bagwingira nyamara utwo turere dufite umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ukomoka ku bworozi.
Yavuze ko ikibazo gishobora kuba ari abayobozi batumva uburemere bw’ikibazo.
Yagize ati “Abayobozi bari aho na bo hari ikibazo kibarimo, mu miyoborere yabo baragwingiye ni cyo biba bivuze ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana nta gikwiriye kuba kibuze, nta gihari kibuze cyo kugira ngo bikosorwe, ni ukuvuga ngo hari Politiki, hari ubuyobozi bugwingiye na bwo bikwiye rero kuba bikosoka vuba na bwangu.”
Yasabye abayobozi kujya kurandura iki kibazo cy’ingwingira cyangwa bakegura.
Yavuze ko Igihugu kitakwemera ko hakomeza kugaragara ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse n’umwanda.