Hari bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu mudugudu wa Raro, Akagari ka Mbwe mu murenge wa Gashaki, mu karere ka Musanze bahamya ko inzaratsi zihari muri uwo murenge, ku buryo abagore baziha abagabo babo mu rwego rwo kubacurika kugira ngo bajye baca bugufi imbere y’abagore babo.
Ukigera muri aka gace inkuru wakirizwa na bamwe mu bahatuye ni iy’inzaratsi zihabwa abagabo kugira ngo bakunde abagore babo.
Caritasi Nungutsiki uri mu kigero cy’imyaka 78 y’amavuko yabwiye itangazamakuru rya Flash ko bamwe mu bagore bari guha abagabo babo inzaratsi mu rwego kubahurika kugira ngo bagire ijambo mu rugo.
Ati “Umugore abe ari we uba umugabo mu rugo, umugabo abe ari we uba umugore. Bakamucurika ngo atazagira icyo avuga havuge umugore, niko gaciro k’inzaratsi. Ariko bikora kuri bamwe, babandi bavutse n’ababyeyi babo bazikoresha.”
Ibyo gutamikwa inzaratsi kwa bamwe mu bagabo bauye muri uyu murenge wa Gashaki, binemezwa na Nshimiyimana Emmanuel , uvuga ko umugore we yemereye mu ruhame hari n’abayobozi ko yahaye inzaratsi umugabo we azishize mu gikoma.
Ati “Inzaratsi zivugwa natwe twaratunguwe! Twatunguwe n’umugore nari nazanye mukuye i Kayonza. Njye nari umumotari nkorera mu mujyi wa Kigali, natahaga buri wa Gatandatu. Ubwo rero niba yaraje kubaza abantu bakamubwira ngo abamotari baca inyuma? Sinzi ukuntu yaje kubitekereza aba arazinkubise.”
Itangazamakuru ry Flash ryabajije nshimiyimana uko yamenye ko yahawe inzaratsi asubiza agira ati “Hari ukuntu umuntu aba yiyizeye, cyangwa se waryama nk’umuntu w’umugabo ukabyiyumvaho ko ufite ikibazo. Kumuca inyuma ntibyakundaga kandi abagabo tugira irari. Nta rari nagiraga iyo najyaga kumuca inyuma.”
Hari bamwe mu agoe bo muri aka gace bavuga ko bagiriwe inama n’abagenzi babo guha inzaratsi abo bashakanye, ariko ngo bagira ubwoba bitewe n’amakuru bari bumvise ko inzaratsi zishobora no kwica uwazihawe.
Mu gihe hakorwa iyi nkuru itangazamakuru rya Flash riri kuganira n’abaturage umukuru w’umudugudu witwa Sibomana yahageze maze iby’inzaratsi zivugwa muri aka gace abihakana yivuye inyuma.
Ati “Ubu koko abagbo twese, uko utubona, ubu twarahiriwe ibyatsi turi ibigoryi?”
Umwe mu baturage yahise agira ati “Ubwose urahakanye ko ibyo bitigeze bibera mu Mudugudu Siboma?”
Sibomana ati “Njyewe ntabyo nzi.”
Ku bijyanye n’iki kibazo umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze avuga ko aya makuru ari mashya, gusa ngo bagiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Urumva njyewe nagusubiza iki? Nanjye ntabwo mbizi. Ntbawo ndamenya uwazihawe , uwazitanze , ariko ubwo turaza gukurikirana turebe ariko nta makuru mbifiteho peee!”
Izo nzaratsi ziri kuvugwa muri uyu murenge wa Gashaki, by’umwihariko mu Kagari ka Mbwe, ngo ni bimwe mu biri gutera amakimbirane yo mu miryango ku buryoo nImiryango ibanye neza iri gutongana gato maze umugabo agahita agit=ra ati “Nawe uzajye kuncira inzaratsi , dore ko aribyo mwiharaje.”
Umuhoza Honore