Musanze: Abagore bati: Dukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, Abagabo bati: Bagomba kumenya icyabazanye

Imyumvire ya bamwe mu bagabo baba bumva ko iyo wazanye umugore nta kindi kiba kimuzanye atari uguhindukirira umugabo, buri uko umugabo akeneye ko bakorana imibonano mpuzabitsina, ndetse na bamwe mu bagabo bataha basinze maze bagahita bakoresha imibonano mpuzabitsina abagore babo ku gahato, ni bimwe mu bibangamiye bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Nyange na Kinigi mu karere ka Musanze.

Uwineza  Angelique utuye mu murenge wa Nyange akagali ka Kabeza avuga ko hari ubwo umugabo aza agahita amusaba ko baryamana nta nibyo kurya yahashye.

 Ati “Ugasanga umugabo yagiye anywereye ayo yakoreye yose. Akenshi inaha imirimo ikunze gukorwa ni ikiyede n’igifundi, amafaranga akoreye yose yagera mu rugo ugasanga asabye ibyo kurya ndetse niyo mibonano akayisaba kandi azi neza ko utariye utanishimye.”

Mukagatesi Monique we avuga ko niyo bibaye akakurusha imbaraga usanga muhora mubyara indahekana, bitewe nuko aza ahita abikora atitaye ko aragutera inda.

Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo bo ntibahakana ko hariubwo bakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abagore babo, gusa ngo impamvu babikora nuko umugore aba ari uwabo kandi aba azi icyamuzanye.

Ayishakiye Deo umwe mu bagabo batuye mu Murenge wa Kinigi avuga ko intandaro ya byose ari ubusinzi, kuko umugabo wasinze iteka ataha yumva nta cyamubuza kuryamana n’umugore we kuko ngo aba yaramushatse.

Ujeneza Germaine Umukozi w’Umushinga AKWOS ugira uruhare mu iterembere ry’umugore binyuze muri Siporo, akaba ari na bamwe mu bari ku ruhembe rw’imbere mu kurwanya ihohoterwa, avuga ko nk’uko basanzwe babiKora bagiye kurushaho kwigisha abagabo ko gukoresha abagore babo imibonano mpuzabitsina ku gahato ataribyo kuko aba atari imibonano ahubwo aba ari imirwano.

ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier umuyobozi wako karere avuga ko iki kibazo bagiye kukivugutira umuti, binyuze mu mugoroba w’imiryango abagabo bakaganirizwa kuri iyo ngingo n’ingaruka igira ku mugore ndetse n’umugabo, kuko ashobora kubihanirwa n’amategeko.

Muri rusange gukoresha uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina ku gahato bihanwa n’amategeko, uwahamwe nicyo cyaha ashobora gufungwa imyaka itari munsi y’icumi(10) ariko itarengeje cumi n’itanu(15), ndetse agatanga n’ihazabu kuva kuri  miliyoni imwe ariko itarengeje miliyoni ebyiri.

UMUHOZA Honore