Nyagatare: Abarinda isoko rya Kijyambere barashinjwa ubujura

Hari abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Nyagatare, bavuga ko iyo basize ibicuruzwa basanga byibwe, bagasaba inzego bireba guhindura ubuyobozi bw’iri soko n’abaririnda kuko iki kibazo cyabananiye kugikemura.

Abiganjemo abacuruza ibiribwa n’imboga muri iri soko,  ni bamwe mu bataka igihombo baterwa n’ubujura, bavuga ko bakorerwa mu gihe baba batashye mu masaha ya n’ijoro.

Uyu aragira ati “Nabuze ibiro 9 by’amashaza  ubwo nahombye ibihumbi icyenda. Ikihishe inyuma yo kwibwa ni abanyerondo b’umwuga bahararira.”

Undi aragira ati “Banyibye ubuto bungana na litilo icumi zifite agaciro k’ibihumbi cumi n’icyenda magana atanu, mpageze ari mu gitondo nsanga bishe urugi bahonze ingufur. Nabyeretse n’abo twegeranye mbura uwo ntabaza.”

Ni ubujura bagaragaza ko bagiye bahura nabwo mu bihe bitandukanye, ikibazo bavuga ko bageza ku buyobozi bw’iri soko ariko ntihagire icyo bugikoraho, bakifuza ko bwahinduka n’abahacungira umutekano bakora irondo ry’umwuga bagahindurwa.

Uyu aragira ati “Turasaba ubuyobozi ko bwadutegurira amatora, tukabona ubuyobozi bushoboye gukemura ibibazo byabo buyobora .”

Mugenzi we na we aragira ati “Turasaba ubuyobozi ko bwadukurikiranira iki kibazo, abaharinda bakabahindura. Ni gute abaharinda tubahemba tukabura  ibicuruzwa byacu? ”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano, Murekatete Juliet, avuga ko iki kibazo akimara kukimenya, yabwiwe ko na bimwe mu byibwe byafashwe, agasaba ubuyobozi bw’iri soko kugenzura niba bamwe mu baririnda batagira uruhare muri ubu bujura.

Aragira ati “Twari twabimenye, twanavuganye n’ubuyobozi bw’akagari, batubwira ko hari n’ibicuruzwa byagiye bifatwa, ariko tubaha n’inama ko komite y’isoko yabanza kugenzura neza niba mu baharinda ntabagira uruhare mu bujura buvugwa muri iri soko .”

Uyu muyobozi avuga ko bakomeza kugira inama komite y’isoko, kugira imikoranire ya hafi n’izindi nzego.

Ku murongo wa telefone umuyobozi w’iri soko, akimara kumva ko itangazamakuru rya Flash rishaka kumenya ibijyanye n’ubu bujura, yavuze ko ari mu modoka, nyuma ntiyongera kugira icyo avuga.

Ni ikibazo bisaba ko inzego bireba zikurikirana, kuko abacururiza muri iri soko bakomeje kwibwa, byasubiza hasi imibereho yabo, bakaba batakariza  n’abarifite mu nshingano icyizere.

KWIGIRA Issa