Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo Afurika yahuye nabyo mu gihe cya Covid-19 birimo kudapimira ku gihe no kutabona imiti n’inkingo bihagije, byerekanye ko uyu mugabane ukwiye kwishakamo ibisubizo, birimo gutangira kubaka ubushobozi n’inganda zikora inkingo mu maguru mashya.
Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 6 Ukuboza 2021, mu muhango wo gutangiza inama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, yiga ku bufatanye bugamije gukorera inkingo ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara n’Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika.
Itangizwa ry’ubufatanye bugamije gukorera inkingo ku mugabane wa Afurika ni kimwe mu byavuye mu nama yo kwagura inganda z’inkingo zo muri Afurika, mu kurengera ubuzima bw’abatuye uyu mugabane, yakiriwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kugenzura no Gukumira Indwara (Africa CDC) muri Mata 2021.
Iyi nama y’iminsi ibiri irigira hamwe uburyo bwemejwe na AU bwo koroshya kubona inkingo no kwemeza izakorewe muri Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kigishije Afurika ko ikwiye kwishakamo ibisubizo.
Ati “Ibibazo afurika yahuye nabyo mu gihe cya Covid-19 birimo kudapimira ku gihe no kutabona imiti n’inkingo bihagije, byatwibukije ko tugomba kwikorera ubwacu. Iki ntabwo ari ikibazo gishya, ariko ikibazo kirebana n’inzego z’ubuzima kiba kijyanye n’ubuzima n’urupfu. Afurika ikwiye gutangira kubaka ubushobozi n’inganda zikora inkingo mu maguru mashya. ”
Yakomeje agira ati “Iyo mvuze ko dukeneye kwikorera ibintu ubwacu, ntibisobanura gukora wenyine. Ubushakashatsi ku nkingo no kuzikora ni umushinga w’isi yose. Tugomba rero gukorana mu bufatanye nka Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bari hirya no hino ku isi. Ibyo ntibisaba inkunga gusa ahubwo biranasaba cyane cyane, kwizerana.“
Perezida Kagame yavuze ko imwe mu ntambwe zatewe uhereye ku nama iheruka, harimo gushyirwa mu bikorwa kw’amasezerano ashyiraho Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura imiti, African Medicines Agency.
Yasabye ko iki kigo gishyirwamo imbaraga, kugira ngo gitange umusanzu mu kugenzura imiti n’inkingo.
Iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika bigiye kubakwamo uruganda rukora inkingo, aho amasezerano yo kubaka uru ruganda yamaze gusinywa.
Perezida Kagame yavuze ko izo nganda zizafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga ku banyafurika.
Ati “U Rwanda na Senegal byageze ku masezerano na BioNTech yo kubaka inganda zikora inkingo mu buryo bwa mRNA mu ntangiro z’umwaka utaha, izo nkingo ntizizakoreshwa mu gukingira Abanyafurika gusa, ahubwo izo nganda zizafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga ku banyafurika.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kubera iki cyorezo gikomeye, hari amahirwe yashyizweho agamije guhindura ibijyanye no gukora imiti kuri uyu mugabane, agomba kubyazwa umusaruro kuko atazahoraho ubuziraherezo.
Ati “Iki ni cyo gihe cyo kugira igikorwa mu buryo bufatika kandi bwihuse, dufatanyije nka Afurika ndetse n’Isi yose.”
Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yitezweho kongerera ubushobozi Afurika bwo gukora inkingo ikenera, bukava munsi ya 1% uyu munsi bukagera kuri 60% kugeza mu 2040.”