Ikoranabuhanga ryashyizwe muri serivisi ryagabanyije Ruswa- Min. Uwizeye

Minisitiri muri Peresidansi rya Repubulika y’u Rwanda Madamu Judith Uwizeye, avuga ko ikoranabuhanga ryagabanyije Ruswa ku kigero gishimishije.

Muri raporo yamuritswe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, igaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane muri Afurika, naho muri aka karere ruguma ku mwanya wa mbere.
Ni imyanya yombi u Rwanda rwari runariho muri raporo iheruka.


U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika inyuma y’ibihugu birimo nk’ibirwa bya Seychelles, Botswana n’ibirwa bya Cape Verde.

Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa wizihizwa tariki 9 Ukuboza buri mwaka,  Minisitiri muri Peresidansi y’U Rwanda Judith Uwizeye, avuga zimwe mu ngamba zakajijwe mu kurwanya Ruswa ari ugukaza ikoranabuhanga muri serivisi zitangwa birinda ko abantu bahura.

Yagize ati “Hari izo ngamba zo gufatikanyiriza hamwe, ariko hari n’ingamba zo gukaza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga kugira ngo turusheho kugabanya cyane guhura kw’abatanga ndetse n’abagenerwa serivisi. Aho dukunda kubona ko haba ibyuho bikomeye cyane bya ruswa. Uko tuzagerageza kugabanya uko guhura ni ko no gutanga ruswa nabyo bigenda bigabanuka.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko kuba akarere kabo kaza ku mwanya wa mbere n’amanota 75% mu kurwanya ruswa, ari imbaraga bashyize mu kugena iminsi itangirwaho serivisi z’ubutaka nk’urwego rukunze kuvugwaho Ruswa.

Yagize ati “Mu kurwanya akajagari  twanashyize imbaraga mu gutunganya site, iyo urebye mu karere ka Kicukiro  usanga ariko karere ka mbere gafite site nyinshi zemejwe mu mirenge igifite ubutaka. Iyo hamaze gutunganwa burya akajagari ntikaba kagikunze. Ariko na kwa gutanga amakuru twashyizeho umunsi wihariye wo kubwira abaturage ibigendanye na serivisi z’ubutaka (Ni umunsi wo ku Gatatu), tuwita ameza yihariye yo kubwira abaturage amakuru, ibyo bituma na wawundi wari gushuka umuturage bidashoboka.”

Urwego rw’Umuvunyi  ruvuga ko  mu rwego rwo kurandura Ruswa burundu hashyizweho ahri ingamba zitandukanye zashyizweho harimo n’amategeko.

Nirere Madeleine ni umuvunyi mukuru yagize atiTwaganiriye ku bijyanye n’imyubakire n’imitangire y’ibyangombwa, aho hagaragajwe ibyuho n’ingamba. Twasanze kongera kurangwa n’imico myiza ariko n’uburyo bw’imyitwarire iboneye nk’urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwirinda gutwara inda imburagihe n’ibindi. Ibyo twasanze byose bigomba kugendana cyane cyane no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, ni byo twasanze mu by’ukuri ari yo nkingi yo kuzakura neza igihugu kirinda ruswa kikimakaza imiyoborere myiza.”

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko byibuze mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba  rugeze ku gipimo cya 92.5% mu bijyanye no kurwanya ruswa, mugihe kuru ubu ruri ku gipimo cya 86.5%.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa hanahembwe abanyamakuru  n’uturere twahize utundi mu kuyirwanya.

AGAHOZO   Amiella