Ibihumbi by’abambari ba Raila Odinga buzuye muri stade ya Kasarani mu munsi ukomeye, ahuriramo n’abambari ba perezida uhuru Kenyatta, aho ashobora gutangaza ko aziyamamariza gutegeka iki Gihugu mu mwaka utaha wa 2022.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya byanditse ko uyu umwanzuro witezwe kuva mu ihuriro rya Azimio la Umoja riri kubera kuri stade ya Kasarani mu murwa mukuru Nairobi, rihuje abasaga 60.000.
Azimio la Umoja ni ihuriro rihuriweho nabo mu ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) rya Odinga n’abambari ba Perezida Uhuru Kenyatta, rigamije gushyira hamwe imbaraga mu gushyigikira Raila Odinga mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2022 gusa.
Raila Odinga yabwiye Citizen TV ko agereranya igikorwa kiri kuba uyu munsi nk’ubukwe, bityo ko abanya-Kenya bagomba kubitegerezanya amatsiko, kuko haza kuvamo ibizakemura ibibazo byinshi bibangamiye igihugu.
Odinga yakomeje avuga ko nubwo uyu mwaka wa 2021 waranzwe n’ibibazo byinshi, ariko ngo amakuba abanziriza umunezero kandi umucyo ugiye gutangira kugaragara kuva mu mpera z’uyu mwaka.
Mbere yo kwerekeza i Kasarani, Odinga na we yashimangiye ko iryo huriro ryashakaga guharanira ubumwe bw’Abanyakenya bose, harimo n’abo bahanganye ku buryo ibizakemurwa byose bizibanda ku guhuza igihugu muri rusange.