RDC: Abarwanyi ba ADF bishe abaturage 15

Imibare y’abaturage bishwe n’abarwanyi ba ADF mu gace ka Beni yavuye kuri batanu igera kuri 15, nk’uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

Imirambo 10 y’abagore n’abagabo bishwe mu buryo bubi yabonywe mu bihuru kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021, nyuma y’indi itanu yari yabonetse kuri wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2021,  mu gace ka Mangina kari mu birometero  30 uvuye mu mujyi wa Beni ujya mu burengerazuba.

Abategetsi bo muri aka gace bemeza ko ubu bwicanyi bwakozwe na ADF nubwo yo itigambye ko ariyo yishe abo baturage.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe hashize ibyumweru bibiri ingabo za Republika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza Uganda zitangije ibitero kuri aba barwanyi.

Ibinyamakuru bisubiramo amagambo ya Kambale Mahamba ukuriye ako gace avuga ko abaturage bari bahungiye mu bihuru, aribo babonye iyi mirambo bahungutse.

Yemeza ko ubu ituze ryagarutse aho i Mangina no hafi yaho kuko “Ubu nta masasu ari kumvikana.”

Ibitero bya ADF ku baturage bo muri ako gace byatumye benshi bahagarika gukora imirimo yabo barahunga batinya kwicwa n’izi nyeshyamba.

Abategetsi bavuga ko nyuma ingabo za leta zatabaye maze izi nyeshyamba zigahunga abaturage bakabona gusubira mu byabo.

Ibitero by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo ku mutwe wa ADF byahereye mu gice cy’uburasirazuba uvuye mu mujyi wa Beni ahegera umupaka wa Uganda.

Ubu bwicanyi mu kindi gice cy’iburengerazuba bwerekana ko inyeshyamba za ADF zishobora kuba zifite igice kinini zikoreramo mu ntara ya Kivu ya ruguru iruta ubunini u Burundi n’u Rwanda ubishyize hamwe.