Bugesera: Ingimbi n’Abangavu barata amashuri bakajya gushakana

Hari  abana b’ingimbi n’abangavu bata ishuri bakajya gushakana nk’abagore n’abagabo, mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Mbyo, muri Santere ya Kopera.

Bamwe muri bo bavuga ko biterwa n’ubuzima bubi, ababyeyi bakabashinja kunanirana.

Umwe yagize ati “Njye ni ubushobozi bucye, navuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza. Ku myaka 14 bantera inda mbyarira mu rugo nabwo igihe kitageze kubera ubushobozi bucye n’ubukene. Mu rugo baranyanga barambwira ngo genda nta bagore babiri mu rugo.”

Mariya izina ryahawe  umwe mu bana baganiriye n’itangazamakuru bya  Flash, yatangaje ko “ kuba yaravuye mu ishuri akanatwara inda ku myaka 14 yonyine byamuteye kubihirwa n’ubuzima .

Ati “Bitewe n’imibereho mibi ubwo mva mu ishuri  nshakisha ubundi buzima bwambera bwiza ariko nabwo narahebye.”

Nubwo kandi abo bana bahitamo gushakana ntibamarana kabiri bari kumwe  nk’uko bitangazwa na bamwe mu babyeyi.

Umwe ati  “Niba akoze imibonano mpuzabitsina n’agasore kagenzi ke ntasubira mu ishuri kuko ni ipfunwe. Kudasubira mu ishuri kubera iryo pfunwe rero niho bigeraho umwe akabeshya undi ngo dushakane, ukumva bagiye gutyo, ejo bundi muri uyu mudugudu wacu, hari umwana washatse afite imyaka 15 ashakana n’undi ufite imyaka 17. ”

Undi mubyeyi nawe ati “Iyo bashakanye ari abana igihe kitageze nta n’igituma badashwana.”

Adeline umubyeyi  w’umwe mu batwaye inda, we avuga ko kuba abana bava mu ishuri bagahitamo gutwara inda ari ukunanirana.

Ati “Nk’ubu mfite nk’umwana ufite imyaka 18  afite umwana w’umwaka, ndamufie yigagaga hano ku Kagoma agenda yagera hariya wowe umuhannye  kanaka agakanda telephone baziranye agahita acaho,umwana rero naramuhanaga ahubwo agashaka kunkubita na Se yavuga ntagire ijambo avuga, ubu yafashe umugabo w’umushumba ubu niwe bari kumwe. Abana b’abakobwa rero bafite ubushyuhe.”

Nubwo ibi byose byabaye kuri uyu mwana twahaye izina rya  Mariya ngo haricyo asaba ubuyobozi.

Mariya ati “Icyo nasaba ubuyobozi, , ubu kujya mu ishuri ntabwo byakunda  ariko umuntu abonye  nubwo bushobozi wenda bakamufasha yakongera n’igishoro nuwo mwana akabasha no kubaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi yatangaje ko ari ikibazo bagomba guhagurukira bose, akaba asaba abatwaye inda ko basubira mu nzira y’ubuzima bari baratangiye, bagasubira mu ishuri bagafashwa.

Ati “Ni ikibazo tugomba guhagurukira twese, icya mbere navuga nti ni ukongera kwibutsa umwana uburenganzira bwe no kumwigisha, abahuye nicyo kibazo ni uko basubira mu nzira y’ubuzima bari baratangiye, ni ugusubira mu ishuri bagafashwa.”

Ikibazo cy’abana bata ishuri si umwihariko mu karere ka Bugesera, nubwo leta ihora ikangurira ababyeyi kubagarura mu mashuri.

Umwihariko muri aka karere ni uko bo barita, bakajya gushaka ingo zitamara kabili.

 Ibi biraza bisanga ikibazo cy’abangavu baterwa inda kigihangayikishije Igihugu.

Ali Gilbert Dunia