Abatari barahawe urukingo na rumwe rwa Covid-19 nibo bagize umubare munini w’abitabiriye igikorwa cyo gukingira mu buryo rusange cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021, mu mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa kiri kubera muri Gare eshatu zo mu mujyi wa Kigali, zirimo iya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge,iya Kimironko na Kabuga zo mu karere ka Gasabo.
Muri gare ya Nyabugogo yo mu Karere ka Nyarugenge, ni hamwe muri site eshatu ziri gutangirwamo urukingo rwa Covid-19 rwa mbere, kubatarakingirwa na rimwe ariko bafite hejuru y’imyaka 18.
Urwa kabiri kubari barahawe urwa mbere ndetse n’urukingo rwiswe urushimangira arirwo rwa gatatu kubafite imyaka uhereye kuri 50 kuzamura, n’abarwaye indwara za karande.
Imirongo y’abitabiriye iri kingira ntabwo ari miremire cyane ugereranije n’uko byari, igihe mu mujyi wa Kigali habaga ikingirwa mu buryo rusange nk’ubu mu mezi ashize.
Gusa kuri iyi nshuro abiganje ni abafata urukingo rwa mbere kandi bakiri bato.
Itangazamakuru rya Flash ryababajije abitabiriye iki gikorwa, icyatumye batinda gufata urukingo n’icyatumye kuri iyi nshuro bitabira.
Devota w’imyaka 19 yagize ati “Numvaga mfite ikintu cy’ubwoba muri njye, kuba wenda rwangiraho ingaruka, ariko kubona ari wowe wenyine usigaye utarikingije kandi abandi bari kujyayo, uba wumva ufite ubwoba muri wowe.”
Uwimana Clemence w’imyaka 34 we yagize ati “Ndi umukozi wo mu rugo, ba mabuja na ba databuja baba bafite akazi kenshi cyane, ntabwo bakunda kuboneka. Ubu nibwo Mabuja ampaye uruhushya, gusa ubwoba bwo narabugize ngira n’ubushake bucye bwo kwaka uruhushya.”
Icyakora mu bitabiriye guhabwa urukingo rwa Kabiri hari abo mudasobwa zagaragaraje nk’abafite ibibazo, biganjemo abafatiye urukingo rwa mbere hanze ya Kigali.
Uyu musore w’imyaka 21 yagize ati “Muri sisiteme ngo basanze nararufashe kandi ntararufashe. Ntabwo nigeze ndufata urwa kabiri, barambwiye ngo nararufashe kandi ntararufashe.”
Mugenzi we ati“Ubundi urukingo rwa mbere nikingije barwita Sinaphame, naje uyu munsi banshyize muri siisteme barambura, barambwira ngo ntabwo biri gukunda.”
Hari kandi n’abesheshakanguhe barengeje imyaka 50, bari baje gushaka urukingo rushimangira inkingo ibyiri bahawe.
Hamdan w’imyaka 70 ati “Twebwe twarwitabiriye kubera ko ari urukingo rushimangira. Ufashwe na Corona ntushobora kuremba, nta kindi dukurikiye kuri uru rukingo.”
Nahayo Francois w’imyaka 72 yagize ati “Batubwiye ko urwa 3 rushimangira iza mbere.”
Itangazamakuru rya Flash ryabajije Nkunda Evariste, umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cy’ikingira kiri gukorerwa mu mujyi wa Kigali muri gare 3, uko ubwitabire mu buryo rusange buhagaze n’icyo bafasha abari gusanga nta myirondoro yabo iri muri mudasobwa.
Yagize ati “Urabona ko ubwitabire bushimishije, ubundi sisiteme ni sisteme nk’uko ubivuze, hashobora kubaho kwibeshya ariko nabyo biragenzurwa.”
Minisiteri y’Ubuzima yo ishimangira ko intego y’u Rwanda yo kuba rwakingiye 70% by’abaturage barwo bitarenze Ukuboza kwa 2022 izagerwaho.
Dr Ngamije Daniel Minisitiri muri iyo minisiteri yemeza ko ibyo bizagerwaho ,ashingiye kukuba ibisabwa byose Igihugu kibifite, kandi n’abaturage bakaba bagaragaza ubushake bwo kwitabira.
Hari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya leta.
Yagize ati “Ibikenewe byangombwa byose, ari inkingo zirahari, ari abakozi n’ibindi byose bikenewe ku bikoresho ndetse n’abaturage ku kwitabira iki gikorwa, twe tubona uyu muhigo wa 70% tuzawesa mbere y’uko Ukuboza kwa 2022 kugera.”
Imibare yo kugera tariki 12 Ukuboza igaragaza ko abaturage bagera kuri Miliyoni enye n’ibihumbi 123 aribo bari bamaze kubona urukingo rwa covid-19 mu buryo bwuzuye, naho abagera hafi kuri miliyoni 7 bari bamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo.
Tito DUSABIREMA