Tanzania: Ishyaka Chadema ntirizitabira inama y’imitwe ya Politiki

Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ko ritazitabira inama nyunguranabitekerezo y’abanyapolitiki, izaba tariki ya 16 na 17  Ukuboza 2021.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko umunyamabanga mukuru wa Chadema bwana John Munyika, yavuze ko impamvu ari umwuka mubi wa politiki mu gihugu.

Iri shyaka rivuga ko inama nk’iyi yari itegerejwe mu kwezi k’Ukwakira  2021 yimuwe, ryagaragaje ko ridashyigikiye ko abayobozi baryo bafunzwe ku maherere.

Iki kinyamakuru kibutsa ko bwana Freeman Mbowe perezida wa Chadema amaze igihe afunzwe ku mpamvu bita amaherere.

Iyi nama iri shyaka ryavuze ko ritazitabira izaba irimo umukuru w’igihugu Madame Samia Suluhu Hassan n’abanyamadini

Tanzania ikunze kunengwa ko iniga ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, kandi ikibuga cya politiki ngo cyaranyereye cyane.

Umukuru w’igihugu aherutse kuvuga ko abamushinja igitugu ari ukwivugira ariko ngo hari ubwo aheka imitwaro yasizwe n’ababanje.