Abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR bakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuri buri umwe

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipika ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwanzuye ko Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye na mugenzi we Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega Kamara bahoze muri FDLR, bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, bombi bahamijwe icyaha cyo kujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

 Urukiko rwategetse  ko bagomba gusonerwa amagarama y’urubanza kuko baburana bafunze.

Nkaka Ignace Alias La Forge Fils Bazeye yahoze ari umuvugizi mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR naho  mugenzi we Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega Kamara yari ashinzwe ubutasi muri FDLR.

Urukiko rwabahanaguyeho ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo agamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cy’intambara, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse no kwica abantu.

Impamvu bahawe igihano gito kandi icyaha bahamijwe gihanishwa gufungwa hagati y’imyaka 15 na 25, urukiko rwavuze ko ari uko borohereje ubutabera mu iburanisha.

Aba bagabo mu iburanisha, bari basabye urukiko ko bajyanwa i Mutobo ahasanzwe hanyuzwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bakagororwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Urukiko rwabiteye utwatsi, ruvuga ko abanyuzwa i Mutobo ari abatashye ku bushake mu gihe abo bafatiwe mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uri hagati y’igihugu cya Uganda na RDC tariki ya 16 Ukubaza 2018.

Bivugwa ko bari bavuye muri Uganda mu nama zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.