Hari abahinzi b’umuceri bo muri Koperative Muvumba P8 mu Karere ka Nyagatare, bafite impungenge zaho amafaranga bakatwa ya EJO HEZA ajya, kuko batayabona kuri konte zabo.
Aba baturage bahinga umuceri bibumbiye muri koperative Muvumba PS ihinga mu gishanga cya Tabagwe-Rwempasha, bavuga ko bamaze igihe batabona ubwizigame bwa EJO HEZA kuri Telefone kandi bakatwa ayo mafaranga.
Barasaba Leta gukurikirana iki kibazo, kugira ngo bashire impungenge zaho amafaranga ya Ejo Heza bakatwa ku musaruro ajya.
Umwe muri bo aragira ati “Ubu ni Season (I gihembwe) ya gatatu, ariko amafaranga ya EJO HEZA maze kubona ayo mu gihembwe cya mbere cyo mu mwaka wa 2020, ibindi bihembwe bisigaye ntayo ndabona kandi bayankata.”
Mugenzi we nawe aragira ati “Ejo heza barayidukata tujyanye umusaruro muri koperative, ariko kuri telefoni yawe ukayibura kandi mu midugudu dutuyemo tuba dusimbukana n’abayobozi, badusaba gutanga ejo heza, kandi warayitanze. Ugasanga ni ikibazo.”
Umuyobozi ushinzwe umutungo muri Koperative Muvumba P8 Bwana Musengimana Vital, avuga ko mu iki kibazo giterwa na sisiteme za Ejo Heza ziba zabatengushye.
Aragira ati “EJO HEZA tuyishyurira abanyamuryango kandi si ubwa mbere, si ubwa kabiri, ariko hari igihe havukamo ibibazo ku muhinzi umwe cyangwa undi babishyira muri sisiteme bikanga iyo.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’imari mu Karere ka Nyagatare Nkubiri Baguma Dominique, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bagikemure.
Aragira ati “Hari igihe usanga ari ikibazo cy’abantu bamwe bagiye bafite ibibazo bitandukanye ku myirondoro yabo, ugasanga biranze. Ariko birasaba ko tumenya umuntu ni inde kugira ngo turebe uko ikibazo kimeze.”
Si ku nshuro ya mbere ikibazo cyo kutabona ubwizigame bwa Ejo heza kigaragaye muri aka karere ka Nyagatare, kuko no mu Murenge wa Matimba abakora isuku mu muhanda baherutse kukigaragariza itangazamakuru.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko ubwizigame bwa Ejo Heza muri aka karere, bugeze kuri Miliyoni zisaga 463, ku ba banyamuryango bizigamira agera ku 26,549.
Ntambara Garleon