Umurenge wa Kigali-Rwesero: Kutagirira ivuriro bituma bamwe babyarira mu nzira

Hari abatuye mu Mudugudu wa Makaga, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kigali, bataka kutagira ivuriro, bigatuma hari ababyarira mu rugo cyangwa nzira batageze ku yandi mavuriro. Barasaba ko bahabwa ivuriro kuko ryabafasha kubungabunga ubuzima bwabo.

Iyo ugeze muri uyu Mudugudu ubona ari agace gakikijwe n’amashyamba gatuwemo n’imiryango igera kuri 96.

Kugira ngo ugere ku muhanda nyabagendwa biragoranye cyane, kuko nta n’ibinyabiziga bihagenda.

Abatuye muri aka gace baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko batagira ivuriro hafi yabo bigatuma hari ababyarira mu nzira batageze kwa muganga.

Abatuye muri aka gace barasaba ko bahabwa ivuriro kuko ryafasha kubungabunga ubuzima bwabo, bikagabanya n’abaremba kuko babuze uko bagera ku bindi bitaro biri mu yindi Mirenge.

Uwineza Claudine yagize ati “Nta vuriro tugira hano. Ibi bitugiraho ingaruka, nta kwivuza ni ukurwara ukaremberaho. Turasaba ivuriro kuko ntiwagira ubuzima buzira umuze nta vuriro ufite.’’

Umukecuru Odetta utuye muri uyu mudugudu agaragaza ko akunze no guhura n’ikibazo cyo kurwaragurika, kugera kwa muganga bikamugora

Ati   “Namaze amezi abiri n’ibyumweru bibiri CHUK, twavuye aha saa moya z’ijoro tugerayo saa munani z’ijoro, bagenda bansunika. Icyo twifuza ni ivuriro kuko byadufasha naho ubundi uzarwara ubure imiti.’’

Mugenzi we yagize at “Nk’ubu umugore utwite isaha n’isaha inda ntuzi igihe igufatira, ugahura n’ikibazo gikomeye. Bigaragara ko nta buzima dufite kuko abenshi babyarira mu rugo. Ufite ubushobozi atega moto bakamujyana za Mwendo iyo, Nkanjye urwaye umuvuduko, isaha n’isaha mba najya kwa muganga, badufashe baduhe ivuriro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christophe, arasaba abahatuye kuba bihanganye kuko uko ubushobozi buzagenda buboneka, ivuriro rizagenda ryubakwa buhoro buhoro.

Yagize ati “Bihangane, uko ubushobozi buzagenda buboneka n’ibindi bizagenda bikemuka. Nibakomeze bihangane, iyo hari ubushobozi duhera ku by’ibanze n’ibindi bizagerwaho.’’

Abatuye muri uyu Mudugudu wa Makaga, bagaragaza ko hashize umwaka urenga iki kibazo bakigaragaza mu nteko z’abaturage bitabira, ubuyobozi bukabizeza ko bazabona ivuriro mugihe cya vuba, ariko amaso yabo yaheze mu kirere.

AGAHOZO AMIELLA