Kigali-Karembure: Umuturage ashinja Gitifu w’Akagari kumusenyera Inzu binyuranyije n’amategeko

Hari umuturage witwa Ngabonziza Jean Pierre utuye mu murenge Gahanga, mu Kagari ka Karembure mu mudugudu w’Amahoro, ushyira mu majwi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Uwamariya Clementine kumusenyera inzu binyuranije n’amategeko, avuga ko bagiye kuhubaka umuhanda.

Mu gipangu cya Ngabonziza, hari inzu irambaraye hasi yari yubakishije amatafari ya rukarakara bigaragara ko isenywe vuba.

Uyu muturage aganira n’umunyamakuru wa Flash, yamubwiye ko muri uwo mudugudu batangije gahunda yo kubaka imihanda bigizwemo uruhare n’abaturage, uwari ugezweho ni uwagombaga kugera ku nzu ya Ngabonziza, ariko uhageze basanga bisaba gusenya igipangu cye n’inzu imwe mu zubatsemo kugira ngo uwo muhanda ubone aho unyura.

Uyu mugabo avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, haje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karembure, Uwamariya Clementine n’abandi bantu bari bamuherekeje basenya iyo nzu batabimumenyesheje, bavuga ko yubatswe mu buryo bw’akajagari.

Yagize ati “Bashatse gucisha umuhanda mu kibanza cyanjye, mbabwira ko nta muhanda nkeneye, barambwira ngo abandi barawukeneye, nanjye mbasubiza ko kuba bawukeneye bitavuze konona ibyanjye….nibwo nyuma baje baransenyera bavuga ko ngo nubatse mu buryo bw’akajagari.”

Gusa uyu Ngabonziza avuga ko iyi nzu imaze imyaka irenga itatu yubatswe, akibaza ukuntu batamubujije kuyubaka bagategereza imyaka itatu kugira ngo bayisenye.

Kuri we asanga yararenganye agasaba gusanirwa ibyangijwe ngo kuko yasuzuguwe kandi yarayitanzeho arenga miliyoni 3.

Ati “Njye ndasaba ko bansanira ibyo bangije, cyangwa se bansubize amafaranga nayubakishije kuko barandenganyije.”

Hari abaturanyi b’uyu Ngabonziza bavuga ko ibyabaye ari akarengane, bakemeza ko iyi Nzu imaze imyaka myinshi yubatsemo, bityo ko ubuyobozi bukwiye kumurenganura ngo kuko yahohotewe.

Umwe yagize ati “Iyi nzu sinzi igihe yubakiwe, ariko imyaka irenga ibiri maze aha ndayizi. Yararenganye nibamwishyure banashyireho indishyi y’akababaro”

Undi nawe ati “Ntawanga iterambere n’ibikorwaremezo, ariko bijye bikorwa mu mucyo ntawurenganijwe cyangwa ngo ahombe ibye.”

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu gusenya iyi nzu, atubwira ko twabibaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, ngo we atagira icyo abivugaho.

Bwana RUTUBUKA Emmanuel uyobora umurenge wa Gahanga, ahakana amakuru yose atangwa na Ngabonziza, akavuga iyo nzu yubatswe mu gihe cy’ibyumweru 2, ubwo yari amaze kumenya ko iwe bashaka kuhanyuza umuhanda, nawe yihutira kubaka binyuranije n’amategeko, bityo ko ntakizabuza uwo muhanda kuhubakwa.

Yagize ati “Yabemereye ko azabikuraho abaha icyumweru, uko rero ukurura iminsi niko ashobora no kuzayiha abantu kuyituramo, urwego rw’ubuyobozi ruyikuraho kuko yari yayubatse mu buryo bunyuranije n’amategeko…Ntabwo rero yarenganye, ahubwo yakoze amakosa. Ahubwo yagakwiye guhabwa n’ibindi bihano bitari ukuyikuraho gusa.”

Amakuru dukesha abaturanyi ba Ngabonziza, avuga ko iyo nama ntayabayeho ngo nabo batunguwe no kubona inzu isenywa, kandi yari imaze imyaka irenga itatu yubataswe, basaba ubuyobozi kurenganura uyu muturanyi ngo kuko nabo bishobora kubageraho.

Nyirugusenyerwa avuga ko iyo nzu yajyaga imufasha mu mibereho ye ,ngo kuko ariyo yishyuriraga abana amashuri ndetse n’ibindi yakeneraga mu buzima.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad