Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo bari kongererwa ubumenyi bubafasha kwagura imikorere yabo

Bamwe mu bayobora ba mukerarugendo  bari guhabwa amahugurwa na I&M Bank ku bufatanye na Master Card Faundation n’urwego rw’ubukerarugendo, baravuga ko azabongerera ubumenyi mu kazi kabo, kuko bazunguka byinshi nyuma y’igihe bamaze badakora kubera icyorezo cya Covid-19.

HANGA AHAZAZA ni imwe muri gahunda ikubiye muri Ganza I&M Business Banking, igamije gufasha abacuruzi bakuru n’abato kwiteza imbere no kuzamura ubucuruzi bwabo.

Peace Umutoni umwe mu bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo  uri guhugurwa, aravuga ko azabongerera ubumenyi mu kazi kabo kuko bazunguka byinshi, nyuma y’igihe bamaze badakora kubera icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingenzi. Hano baba baje kuduhugura batwongerera ubumenyi, bizadufasha gusobanurira abatugana mu buryo bwimbitse.”

Kayiranga Eric ukuriye ishyirahamwe ry’abayobora ba Mukerarugendo ‘Rwanda Safari Guide association’ avuga ko nyuma y’igihe kirekire abayobora ba mukerarugendo badakora kubera covid-19, aya mahugurwa azabaha ubumenyi bubafasha gukomeza gukora kinyamwuga.

Yagize ati “Aya mahugurwa azatwongerera byinshi, bamwe ni bwo bagitangira abandi bari kwiyungura ubumenyi. Urebye igihe gishize tudakora kubera Covid-19, bizafasha abaje kwiyungura ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo.”

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF  akaba n’umuyobozi mukuru wa Serena Hotel, Daniel Sambai, avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro azafasha abakora ubukerarugendo gutanga serivisi nziza.

Ati “Kwiga ni ibintu bihoraho ntabwo twavuga ko turi hano kuko dufite icyuho mu  mu kazi kacu. Ni ukwiyibutsa ibyo tugomba gukora ndetse n’ibyo abatugana badukeneyeho, kuko abatugana baza mu Rwanda  bafite byinshi bakeneye kumenya, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo bakamenya ko bashoboye guhaza ibyifuzo byabo. Nko mu bijyanye n’ibinyabuzima dufite,  bakeneye kumenya inyamaswa n’ibindi byinshi biri muri Pparike.”

Umuyobozi mukuru wa I&M Bank Robin Bairstow avuga ko aya mahugurwa azasiga abakora mu bukerarugendo bamenye uburyo bakwagura imikorere yabo.

Yagize ati “Aya  mahugurwa ni ay’abayobora ba mukerarugendo twizeye ko tuzabaha ubumenyi bwiza, buzazamura imikorere yabo buri munsi. Intego yacu ni uko bazaba abakozi beza bumva neza serivisi nziza ababagana babacyeneho.”

Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo bari guhabwa amahugurwa baragera kuri mirongo itanu, aho bagaragaza ko bazayasoza  biyunguye ubumenyi buhagije mu mikorere yabo, bikazafasha n’ababagana guhabwa serivisi nziza.

AGAHOZO Amiella