Imyaka myinshi ntiyagarura abacu, byibuze ubutabera bwatanzwe- Ibuka ivuga ku gihano cyahawe Muhayimana Claude

Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, Ibuka,uravuga ko nubwo Muhayimana Claude yakatiwe imyaka micye ku byaha bya Jenoside yahamijwe, ariko ari intabwe yatewe mu rwego rw’ubutabera nyuma y’igihe kinini yidegembya.

Muhayimana Claude wari umaze igihe ari kuburanira mu Bufaransa, aho yashinjwaga ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahamijwe ibi byaha, akatirwa igifungo cy’imyaka 14.

Uyu mugabo w’imyaka 60 wari umushoferi wa Guest House ku Kibuye, akekwaho kuba yaratwaraga abicanyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Nyamara we yavuze ko atigeze abikora nubwo hari abatangabuhamya babimushinja kuko bamubonye.

Nyuma yo kumva uruhande rw’ubushinjacyaha, ndetse n’uruhande rw’uregwa, Urukiko rwanzuye ko uyu mugabo watwaraga abicanyi mu modoka, ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 14.

Mu bwiregure bwe, uyu mugabo yari yasobanuye ko nta kindi yari gukora, ndetse abaza Urukiko icyo rwari gukora mu gihe cye.

Yagize ati “Ari mwe mwari gukora iki, murumva nari kubigenza nte muri Jenoside, nakoze ibyo nashoboye. Ibindi nabituye Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Ibuka Ahishakiye Naphtal, yavuze ko igihano cyahawe Muhayimana kidashimishije ariko ari ubutabera byibuze butanzwe.

Ati “Umuryango Ibuka usanga ari intambwe yatewe mu rwego rw’ubutabera nyuma y’igihe kinini Muhayimana Claude yidegembya, ashakishwa aburana. Ni ikintu gishimishe kuba yahamwe n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha yakoze mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye mu karere ka Karongi, uyu munsi akaba yabihamijwe n’urukiko ni ikintu cyiza. Ariko nanone nk’abarokotse Jenoside wareba uburemera bw’ibyaha yakoze, uruhare yakoze, wabihuza n’igihano yahawe cy’imyaka 14 ugasanga ari gitoya.”

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi, baravuga ko igihano Muhayimana yahawe bakishimiye kuko icya mbere ari ubutabera, kuko uwakoze icyaha yagihamijwe kandi agahanwa.

 Habarugira Isaac uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi ati “Ubundi ikigenzi si imyaka myinshi kuko n’ubundi imyaka myinshi ntabwo igarura abo twabuze. Ikingenzi ni uko umuntu wakoze icyaha agihanirwa, imyaka 14 yo rwose ntabwo ikwiranye n’ibyaha yakoze, ariko ikingenzi nanone ni uko atabaye umwere.”

Muhayimana mu kuburana kwe yemera ko Jenoside yakozwe ariko ibyo kuba yarateguwe ngo ntabyo azi.

Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu.

Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho.

YVETTE UMUTESI