Urubyiruko rwize imyuga rurinubira amafaranga rucibwa rugiye gusaba imenyerezamwuga (Stage)

Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro rurinubira amafaranga rucibwa  n’ibigo n’inganda by’abikorera  mugihe rugiye gusaba imenyerezamwuga (Stage) babwirwa ko ari ayo kuriha ibikoresho bakwangiza bimenyereza umwuga.  Aba barasaba  Guverinoma kwinjira muri iki kibazo kuko gituma batabona imirimo.

U Rwanda ni igihugu gishyize imbaraga mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri, ndetse abarangiza mu mashuri y’imyuga  biganjemo urubyiruko bariyongera ariko ngo kubona aho bimenyereza umwuga ni ingume, kuko ngo abafite inganda zakabafashije kwimenyereza (Stage) ngo baba bafite ubwoba bw’imashini zishobora gupfa kubwo gukoreshwa n’abimenyereza.

 Ibi ngo bituma bacibwa amafaranga yitwa aya kosiyo (Caution) babwirwa ko ari ayo kuriha ibikoresho bakwangiza babikoreraho.

Umwe ati “Kugira ngo ubone stage mubigo by’abikorera bisaba ko hari ikintu ubaha, ayo mafaranga badusaba batubwira ko ari ay’ibintu wakwangiza.”

Undi ati “Muby’ukuri  kubona stage biragora cyane ndetse ugasanga niba ari umuntu ushaka kudefiriza imisatsia (gutera produit) bakagubwira ngo jya kwigurira produit umukorereho.”

Undi nawe ati “ Kompanyi ntabwo zikunda kwakira abantu, hari igihe ziba zivuga ngo ushobora kuza ukagira ibyo wangiza.”

Muri 2017 mu Rwanda hashyizweho gahunda yiswe IGIRA KU MURIMO igamije gufasha abanyeshuri bize imyuga n’ubumenyingiro, bafashwa kubona aho bimenyereza umwuga.

Mu Myaka itanu ishize abagera kuri 461 bahujwe n’ibigo by’abikorera byemera Ko bimenyereza umwuga (stage).

 Umwe mubanyenganda bemeye kwakira abimenyereza umwuga bamwe akanabaha imirimo, asanga nta gikwiye kubuza abikorera gutanga ‘stage’ kubize imyuga n’ubumenyingiro.

Ati Akenshi ubundi mu mastage iyo ukoresheje umuntu stage ukaba ufite ubwo bushobozi bwo kumuha akazi uhita umufata.”

Uko biri kose bisaba ko Guverinoma ijya hagati y’abikorera n’abize imyuga n’ubumenyingiro  bashaka kwimenyereza umwuga.

Umwe mu bize imyuga ati “Guverinoma numva yajyamo igahugura abantu bafite izo nganda, bagahindura imyumvire kuri icyo kintu cyo kumva ko umunyeshuri  wize ashobora kuza akagira ibyo yangiza.”

Hasozwa ikiciro cya Mbere cy’imyaka itanu cya Gahunda ya IGIRA KUMURIMO, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo  Fanfan Rwanyindo Kayirangwa  yavuze ko Guverinoma hari imbaraga nyinshi  ishyize mu gufasha abiga imyuga n’ubumenyingiro kubona imenyerezamwuga.

Icyakora Guverinoma ngo ntiyabyishoboza yonyine.

Minisitiri Rwnayindo ati “Iyo gahunda nubwo ifasha abanyeshuri kubona akazi muburyo bwihuse, ariko isaba amafaranga menshi. Rero icyo nka Guverinoma icyo dukora dukorana n’abafatanyabikorwa barimo Belgian cooperation, yaba Swiss cooperation ariko nka nka guverinoma icyo dukora ni no guha ibikoresho ama ibigo byigihsa imyuga n’ubumenyingiro (TVET SCHOOLS) abana bakabona aho babishyirira mu ngiro.”

Guverinoma y’U Rwanda yihaye intego yo kuzamura umubare w’abiga imyuga ukaba 60% mu mwaka wa 2024.

 Mugihe aba bose basohoka babasha guhangana ku isoko ry’umurimo, byatuma igihugu gihigura umuhigo wo guhanga imirimo  miliyoni 1.5 nk’uko bikubiye muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7.

Daniel Hakizimana