Uturere twasabwe kwita ku kibazo cy’Abahinzi-borozi baseta ibirenge mu gushinganisha ibihingwa n’amatungo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye uturere gushyira imbaraga mu gukangurira abahinzi n’aborozi gushinganisha ibihingwa n’amatungo byabo mu iki gihe igihugu Kiri kwibasirwa n’Ibiza.

Ibi bivuzwe nyuma yaho bigaragaye ko gushinganisha ibihingwa n’amatungo mu Rwanda, bikomeje  kuba kugipimo cya hasi .

Imyaka itatu irashize u Rwanda rutangije gahunda y’ubwishingizi bw’ihingwa n’amatungo, ariko inzego zishinzwe Ubuhinzi zigaragaza ko hirya no hino  abahinzi n’aborozi bagenda biguruntege mu kiyitabira, kandi ngo iki ari ikibazo ku buhinzi n’ubworozi bitewe n’ibiza biza bitunguranye, abahinzi-borozi bakagwa mu gihombo kuko batari mubwishingizi.

Abashinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Turere bahawe umukoro wo kwegera  abakora Ubuhinzi n’ubworozi, bakabasonurira impamvu bakwiye gushinganisha ibihingwa n’amatungo byabo. 

Mukayiranga Agnes ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashashatsi n’iyamamazabuhinzi mu kigo cy’ubuhinzi RAB ati “ Aba bantu rero tubatezeho ko begera abahinzi cyane kurushaho, kuko noneho bagize ubumenyi imyumvire imwe, ari nacyo twifuzaga kubijyanye n’iyi gahunda y’ubwishingizi, bazegera rero abahinzi bavuga rumwe kuburyo umuhinzi bitazamugora kubyumva.”

Abashinzwe ubuhinzi mu turere nabo bagaragaza ko abahinzi n’aborozi batarumva neza impamvu y’ubwishingizi bw’ihingwa n’amatungo.

 Nubwo bahawe umukoro wo kubisobanurira abakora ubuhinzi n’ubworozi, mu biganiro byabahuje na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) nabo bagaragaje ibikwiye kunozwa muri iyi gahunda, kugira ngo irusheho kumvikana birimo no kuba amakopanyi y’ubwishingizi agomba kubahiriza amasezerano aba yagiranye n’abahinzi-borozi.

Gatoya Theophile ashinzwe ubuhinzi mu Karere Ka Bugesera naho Byiringiro Emmanuel  ashinzwe ubuhinzi mu Karere Ka Ruhango.

Gatoya ati “Birasaba n’ubundi abahinzi aho bagiye bari, babumbirwe hamwe mu makoperative kubihingwa bitandukanye, kumasite atandukanye nk’uko twabonye k’umuceli aricyo cyatumye bigerwaho 100%.”

Byiringiro nawe ati “Amasosiyete y’ubwishingizi akurikize ibikubiye mu masezerano, niba umuturage wishyuriye  inka yagize ingorane, niba amasezerano ari iminsi irindwi bagerageze bamwishyurire igihe”.

Guverinom y’u Rwanda iragaragaza ko iteganya kongera amafaranga ishyira muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kandi ko bizatuma amabanki yizera abahinzi n’aborozi.

Iyamuremye Yassin  ashinzwe imirimo rusange muri Minagri

Ati “Byamaze kugaragara ko muri aba bamaze kwitabira ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi, iyi tekana muhinzi mworozi, usanga iyo ageze kuri Banki bamusamira hejuru. Ni ukuvuga ngo turashaka nibura umuhinzi n’umworozi ufite ubwishingizi ajye agera kuri Banki bahita bamwakira, bityo bitume abona n’amafaranga yo gushora mu ishoramari rye ry’ubuhinzi n’ubworozi.”

Kuri ubu abahinzi n’aborozi bari mubwishingizi Leta ibunganira 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi nabo bakishakamo 60%.

Daniel Hakizimana