Ruswa iravuza ubuhuha mu itangwa ry’imyanya ku banyeshuri n’abarimu-Ubushakashatsi

Umuryango Urwanya ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, urasaba inzego zishinzwe uburezi gukurikiranira hafi uburyo abanyeshuri bahabwa ibigo n’uko abarimu bahindurirwa amashuri bigishamo, ibizwi nka ‘Mitation’ kuko ngo uko bikorwa kuri ubu bishobora gutanga icyuho cya ruswa.

Hari abarimu babwiye itangazamakuru rya Flash ko amananiza aba mu guhindurirwa ibigo ku barimu, bituma hari abashobora kwibiriza gutanga ruswa.


Ubushakashatsi ku miterere ya Ruswa nto bwa 2021 bushyira serivisi z’uburezi ku mwanya wa kane, nka hamwe mu hafite ibyago byo kugaragaramo ruswa.

Nshimiyimana Godan na mugenzi we Shema Yusuf ni abana bavuka mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’iburasirazuba,nyuma yo gutsinda ibizami bya Leta bisoza icyiciro rusange boherejwe gukomereza amashuri mu Karere ka Burera, ntibajyayo kubera amikoro.

Nshimiyimana ati “Byaje kugenda bitya mbona ibaruwa, ntegereza ko nzabona ubushobozi, ariko ubwo kujya ku kigo noherejweho mu karere ka Burera buza kubura.”

Mugenzi we Shema ati “Byaje kurangira nyine mbonye ibaruwa ariko nza kubura ubushobozi,birangira ntagiyeyo.”

Uretse ibibazo mu ishyirwa mu myanya ry’abana n’abarimu bashaka guhindura ibigo ibi bizwi nka ‘mitation’, kubera impamvu zirimo no kwegera imiryango yabo nabyo ngo birimo amananiza yatuma ushaka iyo serivisi yibwiriza kugira icyo itanga, ngo ahindurirwe ikigo nk’uko uyu mwarimu ukorera mu mujyi wa Kigali tutashatse kugaragaza imyirondoro ye yabivuze.

Yagize ati “Ushaka mitation ntabwo yoroherezwa ngo bikunde, kandi mitation baba bafite impamvu, abayobozi b’amashuri basinyira umwarimu kuko agiye kwegera umuryango we kandi ari ikintu cyumvikana bo babirangiza wagera ku karere noneho bakubwira ngo ako ugiye kujyamo nikagusinyire ko kakwakiriye,harimo ibintu byo kurema ibyuho bya ruswa byanze bikunze.”

Kubona ibigo mu buryo buboroheye ku banyeshuri no kubarimo nibyo ubushakashatsi ku miterere ya ruswa bwa 2021, byashingiye mu kugaragaza ko serivisi z’uburezi ziza ku mwanya wa kane mu zifite ibyago byinshi byo kugaragaramo ruswa n’ijanisha rya 13%.

Madamu Marie Immaculle INGABIRE ayobora umuryango urwanya ruswa n’akarengane wakoze ubwo bushakashatsi.

Ati “Urebye ukuntu baburagije abana ndetse n’abarimu,babohereza mu mashuri, mu mashuri cyangwa batanga na Transfers, ni ibintu bitanga icyuho cya ruswa mu buryo bugaragarira buri wese,hari n’abayitanze erega!”

Minisiteri y’Uburezi yo ivuga ko ari umurimo ugoye kuba buri munyeshuri yabona ikigo ari nayo mpamvu Dr.Rose Baguma ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’uburezi, yemera ko ubwo buryo bwo gutangamo ibigo bushobora gutuma ari ukeka harimo ruswa.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane kugira ngo ube washyira abanyeshuri bose aho bashaka bivuze ngo hashobora kuzamo ibyo bibazo byose bya ruswa no kuyikeka.”

Icyakora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane hari icyo ubona cyakorwa mu rwego rwo kwirinda ibyago bya ruswa mu gushyira mu myanya abanyeshuri n’abarimu.

Madamu Ingabire Marie Immaculee niwe ukomeza.

Ati “Ni ibintu ubona ukibaza none se ibi bintu ntibigira nyirabyo ni akajagari,kuko ubundi iyo urebye aho umwana yize amashuri abanza,bituma umenya hafi y’iwabo ni he akaba ari ho umushyira,iyo urebye abarimu nta n’umwe udashobora kumenya aho akomoka.”

Ubushakashatsi ku miterere ya ruswa nto kandi bugaragaza ko gushakira abanyeshuri ibigo byiza byaje ku mwanya wa gatatu muri serivisi zishyuwemo amafaranga menshi ya ruswa n’ijanisha rya 55%.

Mu babajije muri ubwo bushakashatsi kandi harimo n’umwarimu wo mu mashuri abanza mu karere ka Karongi wiyemereye ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo yimurwe ku kigo kimwe ajyanwe ku kindi.

Hari kandi uwavuze ko yatswe ruswa kugira ngo mushiki we muto wari woherejwe kwiga Rusizi avuye I Kigali abone ikigo cya hafi ariko abura ubwishyu bwa Ruswa yasabwaga.

Tito DUSABIREMA