Abamotari basabye ko abagenzi bigishwa akamaro ko gukoresha mubazi

Abamotari basabye inzego bireba kwigisha abatega moto ibyiza byo gukoresha mubazi, kuko ngo nubwo igiciro cy’urugendo kuri moto cyagabanyijwe abamotari bagategegwa gukoresha mubazi, ngo iyi gahunda nk’ibisanzwe ishobora kuzakomwa mu nkokora n’imyumvire y’abagenzi bafite kuri za mubazi ko zibahendesha.

Umuryango uharanira inyungu z’abaguzi uvuga ko wanyuzwe no kuba Igiciro cy’urugendo kuri moto cyagabanyijwe, bityo ko nta mpungenge zizongera kubaho mu kuzikoresha.

Guhera tariki ya 7 Mutarama 2022, abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bazaba bategetswe gukoresha mubazi.

Ni igitekerezo kimaze imyaka myinshi, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakunze kuzamo ibibazo bituma rigenda biguru ntege, kuko abamotari n’abagenzi batumva akamaro ka mubazi, abandi bakagaragaza ko igiciro kiri hejuru.

Ibi byatumye ikigo RURA gifata icyemezo cyo kugabanya Igiciro cy’urugendo kuri moto, ago ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw.

Guhera kuri ibyo bilometero, umugenzi azajya yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe ubusanzwe yari 133 Frw.

Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza, ariko mu gihe irenze umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw.

Kurundi ruhande abamotari bo bagaragaza ko nubwo igiciro cy’urugendo kuri moto cyagabanyijwe, n’ubundi gukoresha mubazi bishobora kuzakomwa mu nkokora n’imyumvire abagenzi bazifiteho ko zibahendesha, bityo ko hakenewe ubukangurambaga bwo kubasovanurira imikorere yazo.

Umwe ati “ Wenda mu mujyi ari 500, akakubwira ati mfasha nguhe 300 ungezeyo.”

Undi ati “ Niba wenda agiye ahantu yishyuraga 1000 akabona yishyuye 800, ahita abona ko ari ibisanzwe.”

Usibye kuba abamotari n’abagenzi barakunze kwinangira kugukoresha mubazi kubwo kutumva akamaro kazo, byakunze no kuvugwa ko mubazi ubwazo zari zifite ibibazo ku buryo hari aho zabariraga abantu amafaranga atari ukuri.

Ni ikibazo cyatumye kuri Ubu sosiyete ebyiri zatangaga mubazi zihagarikwa, iri soko risigaranwa na Sosiyete imwe rukumbi yitwa Yego Innovision Ltd.

Aline UWAMAHAHORO umwe mu bayobozi b’iyi sosiyete agaragaza ko imyumvire z’uko mubazi zihendesha abagenzi ataribyo, ko ahubwo biterwa nuko badasobanukiwe imikorere yazo.

Icyakora ngo mugihe umugenzi atishimiye uburyo mubazi yamuriyemo amafaranga y’urugendo, ashobora kugana iyi Sosiyete.

Ati “Niba hari urwego runaka ruri kutureberera twembi rureberera umukiliya rukarebera umumotari, n’umushoramari ntekereza y’uko atari twe twakwishimira ngo twibe. Haramutse hari n’ikibazo kirimo kuko ntibivuze ko twe twaba ijana ku ijana twemera ko ibibazo bishoboka twabyishimira hagize umuntu uduhamagara.”

Muri rusange yaba abamotari ndetse n’imiryango iharanira inyugu z’abaguzi bagaragaza kunyurwa no kuba igiciro cy’urugendo kuri moto cyagabanyijwe, kandi ko biratuma abagenzi n’abamotari ntawe uzongera kugira akangononwa ko gukoresha mubazi.

Ngarambe Daniel ayobora impuzamashyirahamwe y’abamotari Ferwacotamo naho Ndizeye Damien ni umuyobozi mu muryango ADECOR uharanira inyungu z’abaguzi.

Ngarambe ati “ Rero niyo mpamvu twarebye moto ni angahe yinjiza ku munsi, ni essence y’angahe? Hari amavuta akenerwa ya moteri, hari ukujya ku kinamba, hari imisoro ya Leta, hari ayo akoresha iwe mu rugo, tukareba nayo akorera. Ibyo byose rero nibyo twatanzemo ibitekerezo, bivuze ko umumotari ibirometero bibiri bya mbere azajya yishyurwa amafaranga 300.”

Ndizeye nawe ati “Amafaranga 300 kubirometro bibiri ntacyo atwaye, ndetse n’amafaranga 107 ku kilometro ntacyo atwaye ku muguzi. IKibazo cyarimo n’impamvu kubishyira mubikorwa byagoranye ni uko umuguzi yahendwaga ndetse n’umumotari agahendwa, kubw’ibyo rero bikabasaba n’ubundi kumvikana.”

Kugeza ubu abamotari bafite mubazi mu Mujyi wa Kigali babarirwa mu 9000, mu gihe abagomba kuzishaka mu gihe cya vuba nabo bari hafi uwo mubare kuko abafite ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga ari 19.300.

Daniel Hakizimana