Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Barafinda yasubijwe kuvurirwa i Ndera - FLASH RADIO&TV

Barafinda yasubijwe kuvurirwa i Ndera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko Barafinda Sekikubo Fred yongeye gusubizwa mu bitaro byita kubafite uburwayi bwo mu mutwe bizwi nka bizwi nka ‘Caraes Ndera Neuropsychiatric Hospital’.

Mu ntangiriro za 2020 nibwo Barafinda yashyikirijwe ibitaro bya Ndera nyuma y’amagambo yavugaga agize ibyaha ariko bikaza kugaragara ko atari we ahubwo afite uburwayi.

Yamaze mu bitaro by’i Ndera amezi atandatu avurwa nyuma ararekurwa.

Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko mu minsi ishize Barafinda yongeye kumvikana mu magambo adasanzwe yumvikanisha ko Umukuru w’Igihugu atakiriho n’andi ari muri uwo mujyo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro kuko n’ubundi byari byasabye ko mu gihe yagaragaza imyitwarire idasanzwe byazakorwa gutyo.

Ati “Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.”

Barafinda uvuga ko akora politiki ifite impamvu nziza 200, yamenyekanye bwa mbere mu 2017, ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda.