Nyagatare: Barasaba gukemurirwa ikibazo cy’ubwiherero bw’isoko rya Rukomo bumaze amezi 6 bwarazibye

Bamwe mu barema n’abacururiza mu isoko rya Rukomo mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko ubwiherero bw’iri soko bwazibye none babuze aho biherera.

Ni ikibazo kimaze amezi asaga Atandatu, aho ubuyobozi bw’isoko bwahisemo gufunga ubu bwiherero.

Aba baturage baravuga ko muri ibi bihe barimo gutira mu baturage baturiye iri soko.

Umwe muribo aragira ati “Ikibazo cy’ubwiherero mu isoko rya Rukomo bwaje guziba, haza umuyobozi w’ikompanyi ishinzwe isuku atwizeza ko ari bubuzibure, ariko amaso yaheze mu kirere. Ubu ni ukwirirwa tujya gutira mu baturanyi.”

Undi nawe aragira ati “Ubwiherero muri iri soko ni ikibazo, turaza tukabura aho twiherera. ugasanga turi gukwira mu misozi kandi dutanga imisoro. Iki ni ikibazo pe!”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje mu nzego z’ubuyobozi ariko nanubu ntabwo kirakemuka.

Bagasaba Leta kugikemura kuko kimaze kubateranya n’abaturage bahora babatira ubwiherero.

Undi Muturage uhacururiza aragira ati “Ikibazo cy’ubwiherero twakigaragarije ubuyobozi ariko nanubu ntabwo kirakemuka. Ubu twamaze gushwana n’abaturanyi buri gihe tujya gutira ubwiherero. Leta nidufashe tubone ubwiherero kuko tubangamiwe.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukomo, buvuga ko bwari buzi iby’iki kibazo ndetse ko batangiye gusana ubu bwiherero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Bagabo Anthony, avuga ko mu gihe gito ubu bwiherero burongera gufungura bugakoreshwa.

Aragira ati “Ikibazo cyo kuzibura ubwiherero kimaze kurangira, bamaze no kubuzibura. Igisigaye nuko twari twasabye WASAC kuza ikadushyiriraho indi konteri, kuko icyo gihe yari yavuyeho. Ngira ngo ndatkereza ko bitarenze iminsi ibiri biraba byarangiye, ubwiherero bugatangira gukoreshwa.”

Ikibazo cy’isoko ridafite ubwiherero cyimaze gukurura n’ingaruka z’umwanda.

Abaturage bavuga ko hari ababura aho bihagarika bagitamo kubikorera mu gisima.

Si Ku nshuro ya mbere abaturage bo mu karere ka Nyagatare, bagaragaje ikibazo cy’isoko ridafite ubwiherero, kuko no mu murenge wa karangazi naho barakigaragaje.

Ntambara Garleon