Bugesera-Mbyo: Imfashanyo y’ibiribwa igenewe abahuye n’amapfa iri gufatwa n’abifite

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mbyo, mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, baravuga ko ibiribwa bihabwa abahuye n’amapfa biri guhabwa abayobozi ndetse n’abifite, bagasaba ko n’abamikoro macye bahabwa ubufasha.

Aba  banavuga ko batunguwe no kutibona ku rutonde rw’abahawe ibiribwa kandi  bugarijwe n’amapfa, nyamara bari baranditswe ku marisiti yajyanywe.

Aba baturage bavuga ko ibiribwa byanatanzwe nabi kuko byahawe abasanzwe bifite.

Umwe yagize ati “Njyewe niba ndi mu kiciro cya gatatu, Perezida Kagame yarohereje imfashanyo y’abantu bose, bampaye ikiciro kitankwiye ndi umukene. None bafashe umuyobozi w’isibo w’umukire  bamuha icya Kabiri, yafashe umufuka w’umuceri wuzuye njye  w’umukene bahaye icya Gatatu mbura n’inusu ahubwo ndigufungurirwa n’umuntu akampa agakombe.”

Undi ati “Kinazi ya mbere yariye abayobozi baratwima,None n’umuceri bari kuwufata nk’abayobozi twe bakatwima. Bari gtwima rwose.”

Undi muturage naw ati “Ibaze kugira ngo mutekano afate ibiryo, umuturage ayoboye abibure?”

Bwana Minani Felicien Umuyobozi w’Akagari ka Mbyo, we avuga ko inkunga yahageze ndetse yanatanzwe ikaba yarigenewe abantu bahinze bakarumbya, hari ku murongo wa Telefone.

Uyu muyobozi ahakana ko nta manyanga yabayeho mu gutanga iyi nkunga, kuko abaturage bitorewe na bagenzi babo.

Minani ati “Yari igenewe abantu bahinze bakarumbya kubera iki kibazo cy’izuba, nanone akaba ari ba bantu wabonaga ko nyine  badafite indi mibereho, bari bategereje kuri byo bari gusarura.Ntabo dukeka ko baba baracikanwe ariko mu by’ukuri abagombaga kuyihabwa bose barayihawe kandi numva byaragenze neza. Twateganyaga abantu 260 ndumva bose barabibonye.”

Bwana  Richard Mutabazi uyoboye Akarere ka Bugesera, we avuga ko iyi nkunga itaratangwa kandi ngo ni inkunga yari igenewe abantu bahinze kugira ngo batazasonza kubera kurumbya.

Ati “Icya mbere cyo iyo nkunga ntiranatangwa, ubwo sinzi Mayange abayihawe abaribo, icya Kabiri ni inkunga dutecyereza ko abantu barumbije  yabafasha kugira ngo badasonza.”

Uyu muyobozi avuga ko igihe cyo gusarura kitaragera, abantu n’ubundi bagakwiye kuba  barya ibyo bari kuba barya kuko ngo igihe cyo gusoza kitaragera.

Arakomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo igihe cyo gusonza cye ntikiragera, yakomeza agatungwa n’ikimutunga n’ubusanzwe. Twebwe turabizi na lisiti twarazikoze ariko n’ubundi igihe cyo gusarura ntikiragera. Sinzi rero n’uwaba ashonje uyu munsi n’ubundi icyari kumutunga kuko igihe cyo gusarura ntikiragera. Nonese bashonje bate niba bararumbije kandi igihe cyo gusarura kitaragera?”

Mu ntara y’Iburasirazuba habarurwa imiryango 8.259 mu Mirenge 26 yahuye n’ikibazo cy’amapfa cyatewe n’izuba ryangije imyaka, bityo umusaruro ukaba udategerejwe.

Ali Gilbert Dunia