Politiki y’itangazamakuru mu Rwanda igiye kuvugururwa

Ubushakashatsi bw’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu byamategeko (Legal AID Forum), bwaragaje ko gutinya kuvuga icyo umuntu atekereza no kwibuza gukora inkuru ,bikomeje kwiyongera mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Kwibuza  gukora inkuru no gutinya kugaragza icyo umuntu atakereza bikomeje kwiyongera mu banyamakuru bo mu Rwanda, nk’uko ubushakashatsi bw’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu byamategeko Legal AID Forum bwabigaragaje.

  Ibi ngo bifitanye isano  n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, hakiyongeraho ubukene  no kuba amwe mu mategeko u Rwanda rugenderaho agaragamo ingingo ziniga ubwisanzure bw’Abanyamakuru.

Nk’ubu ngo  itegeko rigenga itangazamakuru rivuga ibikoresho by’umunyamakuru bidafatirwa, nyamara  itegeko rigenga  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rikemerera uru rwego gufatira ibikoresho byose birimo n’iby’abanyamakuru. 

Me Ibambe Jean Paul ni umukozi wa Legal AID Forum 

Ati “Nko muri 2018 ubwo twagiraga itegeko rishya rigena ibyaha n’ibihano, havuyemo gusebanya nk’icyaha Defamation byavuyemo, ariko turacyafite izindi ngingo mu mategeko ahana ibyaha zititwa ko ari ugusebanya nk’icyaha mpanabyaha, ariko warisoma ugasanga gusebanya biracyari icyaha.”

Ikindi ubu bushakashsti bugaragaza ni uko nubwo hariho urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, ariko uru rwego rugonganira ku nshingano n’izindi nzego zigenzura itangazamakuru.

Bamwe mubanyamakuru bagaragaza kwemeranya n’ubushakashatsi bw’impuzamiryango itanga ubufasha mu byamategeko, kandi ko ibibazo bugaragaza bidashobora gukemuka hatabaye ubushake bwa Politiki.

Umunyamakuru Uwizeyimana Marie Louise ati“ Ni ukuvuga ngo mbisubiremo 80% by’akazi gakorwa n’abanyamakuru, gashingiye ku nyungu z’abaturage no gufasha Leta gushyira mungiro ibyo Leta iba yarashyizeho. Ari nayo mpamvu kukigero cyo hejuru Leta yakabaye ishyiramo imbaraga mu gufasha itangazamakuru.”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ati “ Ariya mateka erega be kujya bayabeshyera, nonese ingingo zose ziganirwaho mugihugu, amakuru yose atarwa mu gihugu aba afitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi ? Oya! harimo byinshi. Nonese dufate urugero, niba hari kompanyi nini cyane y’itumanaho cyangwa yenga inzoga yagiranye ikibazo n’abaturage cyangwa abakozi bayo, ibyo koko  nkujya kubivuga bihuriye he nayo mateka? Ariko tuzatinya ayo makompanyi kuko niyo atera inkunga ibiganiro dukora.”

CLeophas Barore uyobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, agaragaza ko gukemura ibibazo itangazamakuru rifite,  bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Bwana Barore asanga Leta ikwiye gushyiraho ikigega cyihariye, gishyigikira iterambere ry’Itangazamakuru.

Ati “Ariko nk’uko hagiyeho ikigega cyo kuzahura ubukungu kigafasha amahoteli, kigafasha ingendo, n’itangazamakuru ryari kuri front line n’ubu riracyari kuri frontline. Hashyizweho ikigega itangazamakuru rigahabwa amafarangara rizagarura byafasha.”

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) inafite itangazamakuru mu nshingano, ivuga ko ubu hagiye kuvugururwa Politiki y’itangazamakuru, hagamijwe gukemura ibibazo itangazamakuru rifite muri iki gihe.

Peacemaker Mbungiramihigo,a shinzwe politiki y’ itangazamakuru muri Minaloc.

Ati “ Ikizakorwa na n’ubu cyatangiye, ni uko twakira ibitekerezo bitandukanye by’abanyarwanda  kuko itangazamakuru nibo rikorera.”

Muri rusange ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, rishima intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere itangazamakuru, icyakora ngo bikenewe ko n’abayobozi basobanukirwa akamaro k’itangazamakuru kuko ngo hakigaragara abaturage banga kuvugana n’itangazamakuru, batinya kwiteranya n’inzego z’ubuyobozi.

Itegeko ryo kubona amakuru naryo hasabwe ko rivugururwa rikagena ibihano ku muyobozi wimanye amakuru.

Daniel Hakizimana