RDC: Iterambere ry’Intara ryazitiwe n’ihangana ry’abategetsi b’intara nab’inama Njyanama

Ikigo Les Points gikora ubushakashatsi cyagaragaje ko ihangana ry’abategetsi b’intara n’inama Njyanama byazibujije kugira icyo zigeraho mu myaka ishize.

Umuyobozi w’iki kigo bwana Frédéric Panda mu bushakashatsi yamuritse, yavuze ko hari ibibazo bisanzwe mu Ntara byahura no kunanizanya bigahumira ku mirari.

Radio Okapi yavuze ko ubu bushakashatsi bwamuritswe mbere gato y’inteko rusange y’abategetsi b’intara yabaye kuri wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko abaturage ba Kongo basaba ko ba guverineri b’intara bakwiye kwegera abaturage bakareka kwifata nk’abategetsi b’ikirenga.

Iyi nama yibatiriwe n’abaguverineri bose mu mujyi wa Kinshasa, amakuru aravuga ko yibanze kubibazo by’umutekano mucye uri mu Ntara mu gihugu hose.

Icyakora ngo n’ibukuru bazi neza ko komite itegeka intara n’abajyanama bazo batajya imbizi, kuko bahora bahanganye bakananizanya nabo bizweho.

Icyakora ngo byagaragaye ko mu Ntara 26 zigize Kongo 14 muri zo butikera kabiri ngo uretse kudatekana no gukorana byaranze, ahubwo birirwa bategana imitego.