Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR arafunzwe akekwaho gusambanya abakobwa ku ngufu

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Ruvebana Antoine wigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR akurikiranyweho gusambanya abakobwa ku ngufu.

Igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko nta makuru menshi inzego z’ubutabera zitanga kuri dosiye y’uyu mugabo umaze iminsi akorwaho iperereza, gusa zivuga ko abo yasambanyije ari  benshi.

 Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yemereye itangazamakuru rya Flash iby’aya amakuru.

Ati “Nibyo koko akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira  utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi dosiye yavuze ko kugeza ubu ayo makuru ariyo bari gutangaza ku mpamvu z’uburenganzira bw’abahohotewe.

Umwe mu banyamategeko bazi neza iby’iyi dosiye, yabwiye IGIHE ko ishobora kuba yarageze mu Bushinjacyaha, gusa Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko nta makuru yayo afite.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko ku wa 11 Ukuboza 2021, aribwo Ruvebana yatawe muri yombi.

Hari andi makuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Ruvebana yatangiye gusambanya abo bakobwa cyera bamwe batarageza n’imyaka y’ubukure.

Ngo bamwe yabashukishaga ibintu bitandukanye birimo n’imyambaro kugira ngo abigarurire.

Amakuru avuga ko abo bakobwa hafi ya bose yabasambanyije hagati ya 2003 na 2006.

Umwe mu bantu bazi neza uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho bimenyekanye, we n’umugore we bahise batangira inzira iganisha kuri gatanya kuko uwo bashakanye yari yananiwe kubyihanganira.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umwe mu bakobwa yasambanyije nawe amaze igihe kinini abana n’ihungabana ku buryo uko imyaka igenda ishira, arushaho kumererwa nabi.