Bugesera-Mayange: Arasaba ko umwana ufite ubumuga arera yajyanwa mu ishuri

Kamagaju Lewocadia, utuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, arasaba ko umwana we ufite ubumuga bw’ingingo, yafashwa akajyanwa mu ishuri kuko agize imyaka 17 atarahakandagira.

Abenshi mu bana bafite ubumuga butandukanye bahura n’ibibazo birimo guhabwa akato, kutagera ku masomo ndetse n’abize barangiza kwiga ntiboroherezwe kubona akazi, hakabamo n’abakorerwa n’ihohoterwa.

Itangazamakuru rya Flash ryageze mu Murenge wa Mayange, gusura umwe mu bana bafite ubumuga bw’ingingo risanga mu bafite ubumuga haracyarimo ibibazo uruhuri.

Ukinjira mu mudugudu wa Cyaruhirira mu kagari ka Mbyo urahabona inzu yitaruye iri yonyine, ituyemo umukecuru n’umukobwa muto uri mu kigero cy’imyaka cumi n’irindwi y’amavuko, ubona babayeho mu buzima bukabije.

Kamagaju avuga ko uyu mwana witwa Josiane ufite ubumuga yamusigiwe n’umuturanyi we mbere yuko apfa.

Aha arasobanura ibimereho y’umwana arera ufite ubumuga bw’ingingo nubwo mu mutwe.

Ati “Nkubu nta kazi ngira, nta n’umurima mpinga mfite ku buryo twabaho. Duca incuro mu buzima bwacu bwa buri munsi, hashize imyaka cumi n’irindwi tubana. Nyina yaramutaye aramunjugunyira kuko dufitanye isano mu muryango wa kure, mpitamo gufasha uyu mwana ariko mu by’ukuri ubuzima tubayemoo buragoye, muri iyo myaka yose kuko nta bufasha duhabwa.’’

Leocadie akomeza avuga ko uyu mwana arera witwa Josiane ahura n’ihohoterwa, aho abaturanyi bamushyize mu kato, ndetse incuro nyinshi agenda akibagirwa gutaha ntihagire umutahana.

Yagize ati “Nk’ubu mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, yamaze iminsi atarara mu rugo ntihagira umunzanira. Agarutse muha ibiryo sinzi aho yahise ajya mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 yagiye aho bikingiriza banga kumuha ubufasha bavuga ko atuzuye.”

Leocadie Kamagaju arasaba ko uyu umwana yahabwa ubufasha, bityo akagira uburenganzira nk’ubw’abandi bana akajyanwa no mu ishuri.

Yagize ati “Nasaba ubuyobozi ubufasha byibuze bakajya bamuha n’ibimutunga, kuko sinkibasha guca incuro ngo mbone ibimutunga. Akenshi dukunze kuburara kuko nta wudufasha dufite, bakadusanira n’inzu kuko turara tunyagirwa. Iyo ndebye uyu mukobwa Josiane ndera, mbona ahawe ubushobozi bwo kujya mu ishuri yavamo umuhanga nshingiye ku byo akora.”

Ubuyobozi bw’Akarere Ka Bugesera, ubw’umurenge n’akagari ntacyo buratangaza kuri iki kibazo, gusa nibagira icyo batangaza tuzabitangaza mu nkuru yacu itaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD  Bwana Ndayisaba Emmanul, avuga ko bakomeje gukorera ubuvugizi abafite ubumuga ngo bahabwe serivisi nk’iz’abandi by’umwihariko bakaba bari kuzenguruka mu gihugu hose, mu bukangurambaga bukangurira abayobozi b’uturere gufasha abana bafite ubumuga kujya mu ishuri.

 Aho yagize ati“Turi mu bukangurambaga bwo kuzenguruka mu Ntara zose zigize igihugu, kugira ngo dukangurire abayobozi b’intara n’uturere gufasha abana bafite ubumuga kujya mu ishuri, kuko nabo bakwiye guhabwa uburezi buhabwa abandi bose budaheza. Aha turi gushyiramo imbaraga zikomeye uko iminsi igenda iza bizagenda bikemuka turabyizeye.’’

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, rivuga ko n’ubwo abafite ubumuga muri rusange bagira ibibazo byihariye, abana bo bafite ibibazo byihariye kurushaho.

Iri shami rigaragara ko  abana bafite ubumuga ku isi babarirwa muri miliyoni 240.

UNICEF igaragaza ko ifasha abana bafite ubumuga binyuze no mu burezi budaheza, aho abana bose bahabwa uburenganzira n’ubumenyi bungana mu myigire yabo.

AGAHOZO Amiella