Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka iri imbere Afurika izahura n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa nib anta gikozwe ngo urubyiruko rwinjire mu mwuga w’ubuhinzi.
Ubuhinzi ni urwego rufatiye runini ubukungu bw’ibihugu bya Afurika ndetse bibiri bya Gatatu (2/3) by’abanyafurika, amaramuko bayakesha ubuhinzi.
Gusa ubu impungenge ni nyinshi kuhazaza h’ubuhinzi muri Afurika, kuko abakora ubuhinzi kuri uyu mugabane benshi bari mu myaka y’izabukuru, kandi ugasanga ibihugu bidashyiraho ingamba zikomeye zituma urubyiruko rwinjira mubuhinzi.
Raporo y’ubushakashatsi ku ruhare rw’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu buhinzi muri Afurika, bwashyizwe ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga wita kubuhinzi n’Ubworozi w’Abanyamerika ‘Heifer International’ igaragaza ko ku mugabane wa Afurika umubare munini w’abakora ubuhinzi, ari abantu bari mu myaka 60 kuzamura, urubyiruko rukaba ku ijanisha rito.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 11 byakorewemo ubushaksahastsi, aho byagaragaye ko urubyiruko ruri mu buhinzi rungana na 18%.
Benshi murubyiruko rw’u Rwanda bangana na 70%, babwiye abashakahsti ko impamvu batajya mubuhinzi, ari ukubura igishobora no kubura ubutaka bakoreraho ubuhinzi.
Kamanzi Uwilingiye Elyse uyobora Heifer international ishami ry’u Rwanda, asanga izi mbogamizi zivuyeho umubare w’urubyiruko rujya mubuhinzi wakwiyongera.
Ati “Rimwe na rimwe kubura amafaranga yo gushobora mubuhinzi n’ubworozi kurubyiruko, biri mubituma rutabujyamo. Bagira n’ingaruka zo kuba ikoranabuhanga ridakoreshwa kuko urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha abantu bakuze, ikindi urubyiruko rwagaragaje ko rutabona ubutaka bwo gukoreraho.”
Hari bamwe mubahinzi mu Rwanda nabo bagaragaza ko batewe impungenge n’uko urubyiruko rutitabira ku bwinshi ubuhinzi.
Umwe ati “ Nkanjye mpereye kubanjye, iyo mbabwiye ngo muze tujye guhinga baravuga ngo reka reka.”
Undi ati “Ubutaka ni buto, ntaho guhinga hahari. Nk’abanjye rero ntaho bagira bahinga, ni ukwirirwa bicaye mu rugo abandi bagiye ku mashuri.”
Ingaruka ni nyinshi mugihe Afurika itafata ingamba, ngo urubyiruko rwinjira mubihinzi ari rwinshi.
KAMANZI UWILINGIYE Elyse uyobora Heifer international ishami ry’u Rwanda niwe ukomeza.
Ati “Mu myaka iri imbere dushobora kumera nk’ibihugu bimwe na bimwe, ahantu ubuhinzi usigaye ubona bukorwa n’umuntu umwe ku ijana. Yego bo bageze ku gipimo, aho umuntu umwe ashobora guhaza umujyi. Ariko tugarutse mu mibereho y’abanyafurika ntabwo nzi ko gufata umuhinzi umwe, akagaburira igihugu cyose byaba ari igisubizo, cyane cyane ko ubuhinzi butunze abantu barenga 60% kuzamura. Ni ukuvuga ngo barahinga bakazamura imibereho yab,o ufashe umuntu umwe akabakuramo haba ingaruka nyinshi zishoboka.”
Mubihe bitandukanye inzego za Leta zishinzwe ubuhinzi zigaragaza ko igihugu gikora byinshi mugufasha urubryiruko kujya mubuhinzi, kandi bukozwe kinyamwuga.
Kohereza abanyeshuri kwiga ubuhinzi muri israrel ngo biri muri uyu mugambi.
Minisiteri ishinzwe ubuhinzi mu Rwanda, iherutse kubwira itangazamakuru ryacu ko urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi, rwishyira hamwe rugashakirwa ubutaka.
Icyakora abarebera ibintu ahirengeye, bakagaragza ko niba ibigo by’imari bidahinduye imyumvire ngo bitange inguzanyo kumihsinga myinshi y’ubuhinzi, bigoye ko urubyiruko rwagana iki kiciro cy’ingeri y’ubukungu bw’Igihugu.