Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka wa 2021 byatumye ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera mu buryo bushimishije kandi ko hari icyizere ko bizakomeza uko.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 27 Ukuboza 2021, mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze yagejeje ku banyarwanda.
Umwaka wa2021 ubaye umwaka wa kabiri abanyarwanda basoje bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Ni ibintu Perezida Paul Kagame aheraho mu kugaragaza ko byatumye igihugu kiga vuba guhangana n’ibibazo bishya byatewe n’iki cyorezo uko cyagiye gihinduka.
Ati “Muri uyu mwaka u Rwanda rwahanganye n’ibibazo byinshi, birimo ibyo mu nzego z’ubuzima, ubukungu n’umutekano. Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishieje mu kurinda abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa COVID-19.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko bumwe mu buryo bwifashishijwe mu kurinda abanyarwanda harimo no kubakingira covid-19 ku gipimo cy’aho 80% byabo, uhereye ku bafite imyaka 12 nibura babonye Dose imwe yarwo.
Perezida Kagame yashimiye abatumye igihugu kigera kuri ibi.
Ati “Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga. Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere, tugomba kurushaho kwigira kandi tukitegura guhangana n‘icyashaka kuduhungabanya.”
Perezida Kagame yijeje ko uko iminsi yigira imbere igihugu kizarushaho kwigira kandi ko abanyarwanda bazarindwa icyo ari cyo cyose cyabahungabanya.
Umukuru w’igihugu yatanze urugero rw’uko umwaka wa 2022 uzasiga mu Rwanda hakorerwa inking n’indi miti.
Ati “Niyo mpamvu twatangiye gufatanya n’imiryago, ari Ubumwe bwa Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ndetse n’amasosiyete nka BioNTech mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha.”
Uretse ikigega cyo kuzahura ubukungu cyari cyashowemo agera kuri miliyari ijana z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ishoramari ryiganjemo iry’amahoteri n’ubukerarugendo rikagobokwa, umukuru w’igihugu yavuze ko amafaranga azongerwa muri icyo kigega yamaze gukusanywa.
Ati “Ikigega cyo kuzahura ubukungu kingana na miliyari 100 Frw kugeza ubu cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n’urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi gukomeza gukora kandi bagakomeza guha abanyarwanda akazi.Twakusanyije andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda, azakomemza kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu ndetse n’irishya.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye muri uyu mwaka wa 2021 ku kigero gishimishije, kandi ko hari icyizere cy’uko buzakomeza muri uwo mujyo, ishingiro ry’ibi rikaba ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe.
Ati “Covid-19 yashimangiye isano hagati y’ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu. Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z’ikoranabuhanga hakiri kare byaradufashije, bituma igihugu cyacu kitabohwa n’iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza.”
Yongeyeho ko “ Urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba ingenzi, aho rwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’igihugu mu 2021.U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije.”
Muri rusange umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu gihagaze neza, ashimira abarimo abahinzi n’abasora uburyo bitwaye muri uyu mwaka.
Yanasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa nyuma y’aho amatora yabo asubitswe, gushyira imbere mu gutanga serivisi nziza ku bo bayobora.
Bisa n’ibyari bimaze kumenyerwa ko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze Umukuru w’igihugu, arivugira mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano nayo yongeye gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.
Tito DUSABIREMA