CLADHO yasabye Leta kudakoresha imbaraga z’umurengera kubanze kwikingiza Covid-19

Imiryango nyarwanda iharanira uburengenzira bwa muntu, yasabye Leta kudakoresha imbaraga z’umurengera mu gusaba abaturage kwikingiza COVID19  ahubwo imbaraga zigashyirwa mu kwigisha abaturage ibyiza byo kwikingiza.

Me Safari Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira Uburengenzira bwa muntu CLADHO, agaragaza ko abanze kwinkingiza Covid-19 badakwiye gushyirwaho imbaraga z’umurengera, ahubwo bakwiye kwigishwa kugeza babyumvise.

Ati “Umuntu afite uburenganzira bwo kumva ibintu uko ashaka, noneho wowe niba ushaka kumwumvisha ibintu bishyashya byumvikane y’uko Covid yatangiye abantu batayivugaho cyo kimw,e abanyabwenge batayivugaho cyo kimwe, yewe n’ibihugu.     Muribuka bigitangira Amerika niyo yavugaga ngo ni ibintu by’abashinwa, iriya rero ni ubutumwa bugenda bukagera ku Isi yose, kuri buri muntu wese akabwumva, kuburyo hatangira ikintu cyo kwikanyiza. Rero mu Rwanda nibaza y’uko umuyoboro ni mwiza, abantu bari kugenda babyumva, rero na bariya bikingije bashobora kugira uruhare mu gukangurira abaturanyi babo ibyiza byo kwikingiza.”

Hiryano no hino mugihugu hamaze iminsi humvikana abarahiye bakirenga ko badashobora kwikingiza Covid-19 kubera imyemerere y’idini, ndetse bamwe bagahitamo  no kureka akazi kari kabatunze ngo hatagira ubakingira Covid-19.

Bamwe mubaturage nabo basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage ibyiza byo kwingiza Covid-19, icyakora ngo uwakwinangira agafitwa ibindi byemezo.

Umwe ati “Nanjye mbere narimeze nkabo nanga kwikingiza bambwira ngo iyo wikingije urarwara, ariko nyuma naje kumenya ko ari njye bari gufasha. Icyo navuga bakomeze amahugurwa bongera mu midugudu.”

Undi ati “Nibinangira burundu igihe kizagera bafatirwe ibindi byemezo, kuko urabona ushatse kujya ahantu ukabura aho unyura, nawe wakwicuza ukavuga uti se koko ko ntikingiza.”

Kuri ubu mu Rwanda nta muturage wemerewe kujya mubikorwa bihuza abantu benshi nko mu masoko, no gutega imodoka zitarwa abagenzi atarikingije Covid-19, ndetse mubigo bya Leta no mu nzego zimwe na zimwe z’abikorera abanze kwingiza iki cyorezo basezerwe ku mirimo.

 Gusa abahanira uburengenzira bwa muntu ntibemeranye n’iyi migirire, kuko ngo ari uguhutaza uburengenzira bwa muntu.

Ati “Aho kwirirwa ushyiraho ingamba ntiwinjira muri bisi, ntiwinjira muri resitora, muby’ukuri nanone uba umubuza ubundi burenganzira kubintu yari asanzwe afitiye uburenganzira. Ukagenda ushyira polisi, ntabwo dushobora kugira abapolisi bahagaze kugira barinde buri muntu wese. Ariko n’izi radiyo za Televiziyo n’inama zikorerwa mu mudugudu, zishobora gutanga ubutumwa bugenda bukagera kubantu bakumva igikorwa turimo, bakumva ko kwikingira biruta no kuzivuza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean-Marie Vianney, aherutse gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze, gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwingiza Covid-19 kuko ngo inkingio zihari.

Ati “Nongere nibutse abaturage bacu batarikingiza ko twatangiye gahunda yo gukingira muburyo bwa rusange, bwo gukingira abantu benshi (Mass Vaccination). Tukaba twarasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gufatanya n’inzego z’ubuzima, kugira ngo bakangurire abaturage bose bari batarikingiza kwikingiza.”

Kugeza ubu 80% by’abaturage b’u Rwanda guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe rwa Covid-19.

Daniel Hakizimana