Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), cyahagaritse by;agateganyo gucuruza, gukwirakwiza no kunywa inzoga zitwa UMUNEZA na TUZANE (Banana Based Alcoholic Beverage).
Imwe muri izi nzoga yitwa UMUNEZA iri mu zikekwa kwica abantu 4 bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021.
Abitabye Imana barimo Abagabo 3 n’umugore umwe. Mu gihe abandi 3 bari barembeye kwa muganga.
Nyuma y’urupfu rw’aba bantu inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima n’ubugenzacyaha zahise zivuga ko zatangiye gukurikirana iby’iki kibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), cyatangaje ko hashingiwe k igenzura ryakozwe, nyma ya raporo z’abantu bikekwa ko bagizweho ingaruka nyuma yo kunywa zimwe muri izi nzoga.
Iki kigo kibaye gihagaritse ubucuruzi bwazo, kuzikwirakwiza no kuzinywa.
Rwanda FDA ivuga ko igikora ubusesenguzi bwimbitse ndetse n’ibipimo bya Laboratwari ngo hamenyekane icyateye ingaruko zirimo n’urupfu kri aba bantu.