Sake-Rukumberi: Polisi yegereje abaturage ibikorwa bizamura imibereho yabo

Abaturage bo mu Mirenge ya Sake na Rukumberi bashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa by’iterambere yabagejejeho birimo kubakirwa inzu no guhabwa umuriro w’amashanyarazi.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Ukuboza 2021, mu Karere ka Ngoma hatashywe ibikorwa byakozwe na Polisi mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Ni umuhango wayobowe na Madamu NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe na Bwana MAPAMBANO N. Cyriaque Visi Mey ushinzwe ubukungu n’abahagarariye inzego z’umutekano (Ingabo, NISS na DASSO).

Bose bifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu gushyikiriza abaturage bo mu mirenge ya Sake na Rukumberi, ibikorwa Polisi yagejeje ku baturage mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo.

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi muri aka Karere birimo inzu yubakiwe umuturage utishoboye witwa SENYANA Athanase, ifite agaciro kangana na miliyoni 9,960,000 Frws, gucanira ingo 384 ziri mu kiciro cya 1 ni cya 2 zo murenge wa Rukumberi bifite agaciro 46,080,000 Frw.

Senyana wahawe inzu yagize ati “Ntarabona ino nzu narimbayeho muburyo budasobanutse, ariko ndashimira abampaye iyi nzu tukaba twishimira imiyoborere myiza muri rusange.”

Umwe mubahawe amashanyarazi akomoka kumirasire y’izuba wo mu murenge wa Rukumberi Kajangwe Jean Bosco yagize ati “Kuryama kwari ukuyoboza umutima aho umuntu aryama. Ariko ubu tuanatarama kandi n’abana basubiramo amasomo bakabasha gutsinda.”

Abaturage bahawe ibi bikorwa barashimira Polisi, umusanzu wayo mu gufasha abaturage gucyemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza yabo.

Mu butumwa yatanze, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo bahawe na Polisi kubijyanye n’umuriro w’amashanyarazi bahawe, yabasabye kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere.

Ati “Turasaba abahawe ibibikorwa kubibyaza umusaruro biteza imbere, kandi n’ahandi bitaragera tuzabihageza nkuko biri mu mihigo yAkarere.”

Nyuma y’ibi bikorwa, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Madamu NIYONAGIRA Nathalie nabo bari kumwe basuye abaturage bakora ubuhinzi mu gishanga cy’Akagera, baganira ku ngamba zo kwirinda Covid-19, ndetse abibutsa kwikingiza iki cyorezo.

Ibi bikorwa byatashywe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, byatangiye kubakwa kuwa 15 Kanama 2021.