Impuzamiryango iharanira Uburenegnzira bwa Muntu CLADHO, wasabye Leta ko yakoroshya amabwiriza asabwa abantu bashaka amafaranga, yashyizweho yo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19.
Ikigega nzahurabukungu cyashyizweho kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka ku kigero cya 30% ugereranyije n’uko bwari buhagaze mbere ya covid-19.
Amwe mu mabwiriza asabwa umucuruzi wahombye kuri iki kigero kugira ngo abashe guhabwa aya mafaranga y’iki kigega, agomba kwerekana ko yasoraga neza kugeza muri Gashyantare 2020, niba asanzwe yari afite inguzanyo akwerekana ko yayishyuraga neza mbere y’icyorezo, kuba afite ubucuruzi bwanditswe kandi abifitiye icyangombwa gitangwa na RDB n’ibindi.
Ku rundi ruhande ariko mu gutanga aya mafaranga ngo habayemo amakosa aho hamwe na hamwe, ibigo by’imari byagiye biyatanga nk’inguzanyo isanzwe bikanasaba ingwate.
Uku niko Me Safari Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango y’Amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa Muntu (CLADHO) abisobanura.
Ati “ Ikintu cyiza cyakozwe ni uko amafaranga yacishijwe muri za SACCO kandi murabizi ko zegereye abaturage. Muri buri murenge hose harimo Sacco, bisobanura ko muri buri murenge haba hari amafaranga Leta yohereje kugira ngo itere inkunga abacuruzi bo muri uwo murenge. Ni ukuvuga ngo nta Koperative yo muri uwo murenge ikwiye gukinga, nta muntu ufite agasalon k’iwe wakagombye gukinga. Niba yarahuye n’ikibazo cya Covid agahomba, iyo ni ingoboka yari ibonetse.”
Me Safari yakomeje agira ati “Za Sacco uko zakoraga, Banki uko zakoraga zitanga inguzanyo, bakomereje aho ngaho, kandi nyamara amafaranga afite irindi zina. Si amafaranga yo kuvuga ngo baracuruza. Yego uyahawe yagombaga kuyacuruza, ariko za Condition zose, bavuga ngo uhabwa inguzanyo agomba kuba afite ingwate, izo condition zose zarakomeje.”
Uyu muyobozi muri CLADHO kandi asanga imikorere y’ikigega nzahurabukungu ikwiye kumenyakanishwa, kuko ngo ukurikije uko ibintu bimeze gisa n’igikorera mu bwiru.
Ati “CLADHO dusanzwe dukora kubintu by’ingengo y’imari y’igihugu, kuburyo amafaranga nk’ayo ntiyatangwa ngo tureke kubimenya. Ariko niba ari ikintu kije gifasha abantu, buriya bari gushyira n’imbaraga mubukangurambaga bakavuga bati mwa bacuruzi mwe, hari uburyo Leta yatanze. Ntabwo bigomba kuba ubwiru.”
Twashatse kuvugana n’inzego zsihinzwe ikigegza nzahurabukungu ntibyadukundira, ariko ihururiro ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR ryo ryatubwiye ko nta mananiza rishyira kubacuruzi bifuza ubufasha bw’iki kigega.
Icyakora Nkuranga Aimable uyobora AMIR yabwiye itangazamakuru ryacu, ko ikigega kigitangira, hari amabwiriza yagongaga abacuruzi bato n’abaciritse ariko ngo bakoze ubuvugizi avanwaho.
Ati “ Mu bigo by’imari iciriritse dukorana n’abantu bato badakora ibaruramari muburyo bugaragara, ntabwo baba bafite ubwo bushobozi. Icyo twakoze ni ukubivuganaho n’inzego zashyizeho iki kigega kugira ngo twemeranye ko abakiriya bo mubigo by’imari iciriritse, babasha kugaragza ingaruka bagizweho na Covid-19 babivuze mu nkuru yabo. Mu magambo umuntu atubwiye ko yakoraga mbere uko byahungabanye, kuko uramutse usabye ibaruramari nk’irikorwa n’amasosiyete manini, ukarisaba abantu bakorera mu dutanda two mu isoko cyangwa abamotari ntabwo bihura.”
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru rya Leta, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Beata, nawe aherutse kugezwaho ikibazo cy’abasahaka ubufasha mu kigega nzahurabukungu bagashyirwaho amananiza n’ibigo by’imari, ariko avuga ko atari akizi kandi ko Minisiteri ayoboye bagiye kugikurikirana bikanyura mu nzira ikwiye.
Miliyira 100 zashyizwe mu Kigega nzahurabukungu kigitangira, ariko Guverinoma y’u Rwanda irateganya kongeramo andi.
Daniel Hakizimana