Sosiyete Sivile irasaba ko ibyemezo byo kwirinda Covid-19 byajya bisuzumanwa ubushishozi

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, irasaba ko ibyemezo bifatwa mu kwirinda Covid-19 byajya bisuzumanwa ubushishozi mu kwirinda ko bihutaza uburenganzira bwa muntu.

Abaharanira uburenganzira bwa mu muntu bagaragaza ko ingamba u Rwanda rufata mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ziba ari ngombwa, ariko ko mu kugenzura ko zubahirizwa ariho hakunze kuziramo ihutazwa ry’uburenganzira bwa Muntu.

Bernard Muramira ni umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima mu Gihugu.

Ati “Abalocal Leaders (Inzego z’ibanze) uburyo bashyira mubikorwa ayo mabwiriza. So brutality rero y’abantu bamwe na bamwe niyo ituma ushobora kubona umuntu runaka atinyutse gukubita umuyobozi. Mu byagiye bibaho nakubwira gufata umuntu warenze kumabwiriza ukamushyira mu mapingu ujya ubibona kuri Televiziyo, noneho ushobora kwibaza uti umuntu warengeje igihe cyo gutaha ,umuntu wasomye agacupa kumushyira kumapingu bivuze iki?”

Kuruhande rw’abaturage nabo, hari basanga mu kugenzura iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19, hakunze kugaragaramo ihutazwa ry’uburengenzira bwa muntu,

Umwe ati “Ariko hari igihe bafata umuturage ati wakererewe gutaha bagomba kukuraza muri stade, iyo bamuraje muri Stade hari ibyo ahomba kandi na Leta nayo ntabwo iba yishimiye kumuraza muri stade”.

Undi ati “Hari nk’icyemezo ejo bundi cyafashwe, Minisitiri afata icyemezo cyo guhagarika umupira abantu bose birabababaza kandi koko nawe ukumva ntabwo byumvikana. Niba muri bisi dushobora kujyamo tutipimishije, ni gute abakinnyi babuzwa gukina kandi bipimisha buri kanya?”

Mu gukumira ihutazwa ry’uburengenzira bwa muntu muri ibi bihe bya Covid-19 , Bwana Mudakikwa John umunyamategeko uyobora Umuryango CERULAR uharanira ko igihugu kigendera kumategeko, asanga ibyemezo Leta ifata mu guhangana n’icyorezo bikwiye kujya byiganwa ubushishozi, kandi abaturage bagasobanurirwa mu buryo bwumvikana impamvu byafashwe.

Ati “ Ibyemezo bifatwa bigomba gusobanurirwa abaturage bakabyumva neza bakamenya n’impamvu ki ibi byemezo byafashwe, niba tuvuga ngo guma mu rugo yaje ni ukubera iki? Niba tuvuga ngo amasaha ya gera mu rugo (curfew) aratangira saa moya ni ukubera iki? ikindi niba tuvuga ngo abaturage bakwiye no kubisobanurirwa, bakwiye no guhabwa umwanya bakabitangaho ibitekerezo ndetse bafite n’uburengenzira bwo kubihinyuza. Bimwe bashobora no kujyaho impaka ibyo ni ibintu bijyanye n’uburengenzira bw’ibanze bwa muntu, mu gutanga ibitekerezo cyangwa se umuturage kugira ijambo mu miyoborere ye.”

Inzego za Leta zifite mu nshingano kugenzura iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19, zo zisanga abaturage bakwiye kuzubahiriza uko ziri birinda gukorera ijisho.

Pudence Rubigisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali aganira n’itangazamakuru rya Leta yagize ati “ Niba hari amabwiriza tugomba gukurikiza, reka tuyakurikize kandi nituyakurikiza biratuma mu kwa mbere cyangwa mu kwa kabiri tutajye muri ya mateka mabi, kugira ngo buri wese azi kiriya gihe cya Guma murugo”.

Muri Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo  Covid-19, kuva ubwo hashyirwaho ingamba zikakaye  zo ku kirinda harimo na Guma murugo.

Mu mpera zuwo mwaka Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu yagaragaje ko uburenganzira 11 bwahutajwe mu Rwanda mu gihe cya ‘Guma mu rugo’, ariko ngo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribyemera,  usibye abishe n’abahohoteye abaturage.

Daniel Hakizimana