Ubujura bwihariye 32.1% by’ibyaha byakozwe mu myaka 3 ishize-RIB

Icyaha cy’ubujura gikomeje kuza ku isonga mu byaha bikorerwa ku butaka  bw’u Rwanda,  kuko cyihariye 32.1%  by’ibyaha byakozwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2021, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibyaha byagenjejwe na RIB muri iyo myaka.

Imibare y’ibyaha by’ubujura Urwego rw’Ubugenzacyaha rwagenjeje mu myaka itatu ishize, igaragaza ko icyaha cy’ubujura cyakomeje kuza imbere mu byaha bikorerwa mu Rwanda, kandi iyo mibare igaragaza ko cyagiye kiyongera muri icyo gihe.

Urwego RIB rugaragaza ko mu mwaka wa 2019 rwagenjeje ibyaha by’ubujura 19.955 mu mwaka wa 2020.

Ibyo byaha by’ubujura RIB yagenjeje byariyongereye kuko byageze ku 20.798 mu gihe uwa 2021 byakomeje kuzamuka  kuko byabaye 22.353.

Bamwe mu baturage hirya no hino mu mujyi wa Kigali, nabo ntibahwemye kugaragaza ko ababacuza utwabo biyongereye, kandi ko ari ibintu bisa  n’ibyahinduye  izi ngero z’ubujura bwakozwe muri 2021.

Umwe mu bahuye n’ubujura yagize ati “Barampamagaye nka saa kumi n’imwe  na 50 baravuga bati inzu yawe bayikuyeho urugi ya nzu yabaga ku irembo.”

Undi ati “Baransatse bantwara telefoni, bantwara n’inkweto bantwara n’isaha, ibintu byose nari mfite mu mufuka barabitwaye n’amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda.”

N’ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwemera ko amavugurura mu nzego z’ubutabera ndetse n’ishyirwaho ry’urwo rwego, byatumye hari ibyaha bitamenyekanaga kuri ubu bishobora kuba bigaragazwa, ikaba yaba indi mpamvu yakongera ibyaha by’ubujura, inemera ko hari izindi mpamvu zituma icyo cyaha gikomeje kwiyongera Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry araguraka kuri zimwe muri izo.

Yagize ati“Hari ibiyobyabwenge ku ijanisha rinini. Abakurikiranyweho icyaha cy’ubujura usanga ari urubyiruko, abenshi usanga bakoresha ibiyobyabwenge, abantu bakoresha ibiyobyabwenge usanga bashaka icyo bagura ibyo biyobyabwenge, ugasanga bamwe bishoye mu bujura aho baba bashaka amafaranga yabafasha kugura bya biyobyabwenge.”

Yakomeje agira agira ati “Hari n’ikindi navuga agakungu, ikigare ndetse n’icyuho. Icyuho ni imwe mu mpamvu zituma ubujura bwiyongera, aho babantu bafite ubunyangamugayo bucye bakoresha cya cyuho bakiba.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rusaba ko abantu batakomeza guha icyuho abajura, kandi inzego zikongera imbaraga mu gushishikariza no gufasha abiganjemo urubyiruko kwihangira imirimo, kandi abafatirwa muri ibyo byaha bakabihanirwa.

Dr Murangira Thierry uvugira RIB niwe ukomeza.

Ati “Kwibutsa buri wese kugira uruhare mu gucunga umutekano w’umutungo we bakirinda guha icyuho abajura. Gahunda zo gufasha urubyiruko guhanga imirimo iciriritse zigomba gushyirwamo imbaraga mu byaro no mu mijyi…amategeko nayo agakurikizwa. Abafatiwe muri ibyo byaha nabo bagahanwa.”

Uretse ubujura buza ku mwanya wa mbere ibindi bikurikiraho ni ugukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge bikaza ku mwanya wa Gatatu, hagakurikiraho gusambanya umwana.

Gukoresha ibikangisho, guhoza ku nkeke, ubuhemu, ubwambuzi bushukana, inyandiko mpimbano no kwangiza imyaka.

RIB igaragaza ko urwo rutonde rw’ibyaha icumi byihariye 77.4% ku byaha byose bikorerwa mu Rwanda.

Tito DUSABIREMA