Barinubira ubujura bushikuza bweze mu mujyi wa Kigali

Hari bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura, bwo gushikuza abantu ibyiganjemo telefone n’amasakoshi y’abagore.

Aba baturage bavuga ko abakora ubu bujura ari insoresore n’abana bo mu muhunda bashikuza cyane cyane amatelefone n’amasakoshi y’abagore, bibwira ko bashobora gusangamo iby’agaciro.

Ngo hari nubwo bashikuza umugore cyangwa umukobwa isakoshi batasangamo amafaranga, bagakoresha ibyangombwa bye kugira ngo abahe amafaranga.

Aba baturage bavuga ko  umuntu ava kuri moto izo nsoresore zamwiteguye, kuburyo zimushikuza zikirukanyira ahantu utabasha kuzikurikira, cyangwa se zigashikuza umuntu uri mu modoka yamanuye ikirahure cy’imodoka zigahita ziruka.

Uwitwa Minani Alexandre wigeze gushikuzwa umwaka ushize ati “Natashye nabuze imodoka ngeze ku murenge wa Gitega mpura n’abasore 3 banshikuza telefone yanjye biruka berekeza kuri ruhurura, nshatse kubakurikira abantu bari hafi aho barambuza ngo bajyaga kunyica.”

Uwitwa Gasana Jacque we yagize ati ”Ejo bundi umusore duturanye i Gikondo yasohotse iwe, umuntu wari kuri moto ahita amushikuza telephone.

Aba baturage bavuga ko hari ubwo izo nsoresore ziba zitwaje intwaro gakondo, ibintu bavuga ko inzego zishinzwe umutekano zigomba kugira icyo zibikoraho, kuko bishobora guteza imfu za hato na hato.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki kibazo cyagaragaye cyane umwaka ushize wa 2021, ikagerageza kugihashya bamwe bagatabwa muri yombi, ariko ngo igiye kurushaho gukaza umutekano mu bice byagaragayemo ubu bujura.

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ati “Icyo kibazo cyagaragaye umwaka ushize bamwe barafatwa barafungwa, ariko kugeza ubu twari tutarongera kumva ayo makuru…tugiye kubikurikirana.

Bimwe mu bice byibasiwe cyane mu mujyi wa Kigali nk’uko tubikesha aba baturage birimo Gitega, Cyahafi, Gikondo, Kimihurura, Nyabugogo ndetse n’aho abamotari baparika imbere y’inyubako y’ubucuruzi iri rwagati mu mujyi wa Kigali ya CHIC werekeza muri gare yo mu mujyi ahazwi nka Downtown.

Cyubahiro Gasabira Gad