Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, bakaba bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ku gucamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.
Uyu muminisitiri yamugejejeho ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.
Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Kuva muri 2015 Minisitiri Nibigira niwe Muyobozi wa Mbere muri Guverinoma y’u Burundi ugendereye igihugu cy’u Rwanda.