U Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano yo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado

Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambike, zasinyanye amasezerano yo kwagura ubufatanye bw’ibihugu byombi hagamijwe kunoza ibikorwa byo kurwanya iterabwora mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.

Itsinda ryavuye muri Mozambique riyobowe na Admiral Joacquim Rivas Mangrasse riri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama, biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 10 Mutarama 2022.

Admiral Joaquim Rivas Mangrasse yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimira Leta y’u Rwanda no kurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.

Tariki ya 9 Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi muri Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu muri iyi ntara hari amahoro n’umutekano, abaturage basubiye mu byabo ndetse ibikorwa by’ubucuruzi nabyo byarasubukuwe.