Nta gisubizo cya vuba ku biciro by’amavuta yo guteka bikomeje gutumbagira

Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi mu Rwanda (ADECOR), wasabye Leta gukurikirana mu maguru mashya ibiciro by’amavuta yo guteka bikomeje gutumbagira ku isoko ry’u Rwanda.

Bisa n’ibyari bimaze kumenyerwa ko ibiciro by’amavuta yo guteka byiyongereye, ariko byageze kuyakorwa mu bihwagari na soya yari asanzwe yiganje ku isoko ryo mu Rwanda, ibiciro birushaho kwiyongera ku kigero cyo kwikuba hafi kabiri nk’uko abayagura n’abayacuruza babigaragaza.

Umwe mu baguzi aragira ati “Ay’igihwagari njya nyagura yaguraga 1700, none ubu asigaye ari 2800. Yarahenze cyane litiro.”

Mugenzi we ati“Ni 2700 ay’igihwagari…urumva ko nyine yahenze.”

Umwe mu bacuruza amavuta we yagize ati “Litiro y’igihwagari tuyitangira 2700 hari n’aya 3000 bitewe n’uko twayaranguye. Yarazamutse bitewe n’uko natwe isoko ryazamutse.”

Izamuka ry’ibiciro by’amavuta yo guteka mu buryo budasanzwe, ryatumye umubare w’abayakoresha ushobora kuba waraganabutse ukurikije ibivugwa n’abayagura,ndetse n’abayacuruza yaba abato n’abisumbuyeho.

Hari uwagize ati“Nyine ubushobozi bwanze urayihorera.”

Umucuruzi we ati“Niba ku munsi wakiraga nk’abantu 10 usanga haje nka 4 cyangwa 3 bitewe n’uburyo amavuta yazamutse.”

Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi mu Rwanda ADECOR mu magambo ahinnye, wo usaba Leta gukurikirana iby’iri zimakuka ry’amavuta yo guteka ndetse n’izamuka ry’ibiribwa by’ibanze.

Uyu muryango ugaragaza impungenge ko bidakurikiranywe mu maguru mashya imibereho y’abaturage ishobora kuba mibi.

Bwana Damien Ndizeye ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo muryango.

Aragira ati “Icyo dusaba leta rero ni uko yakurikirana iki kibazo hakiri kare, kuko ibiciro nibiguma kuzamuka ku isoko cyane cyane ibiciro by’ibiribwa nk’amavuta yo guteka n’ibindi, bizatuma imibereho myiza y’abaturage igenda nabi.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko izamuka rikabije ry’ibiciro by’amavuta yo guteka ryagizwemo uruhare n’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga bugenda biguruntege kubera ibihe bidasanzwe bya Covid-19.

Icyakora bwana Karangwa Cassien ukuriye ishami ryo guteza imbere ubucuruzi muri iyi minisiteri anongeraho ibura ry’ibikenerwa by’ibanze mu gutunganya ayo mavuta.

Ni ibintu kandi ngo bidafitiwe igisubizo cya vuba.

Aragira ati“Kuvuga ngo hari icyo abantu bahita babikoraho ubu ngubu byaba bigoye, kuko ibyo bikoresho by’ibanze bayakoramo ntabyo dufite hano imbere mu gihugu. Nta soya ihari ihagije, nta bihwagari…kugira ngo haboneke igisubizo kirambye, ni uko ibyo bikoresho bayakoramo byaboneka.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, cyo kivuga ko kiri guteganya kongera ubuso buhingwaho Soya n’ibihwagari, mu rwego rwo gufasha inganda zitunganya amavuta zo mu Rwanda kubona ibikenerwa by’ibanze.

Ikigo RAB kivuga ko buri mwaka hahingwaga hegitari ibihumbi 7 bugahingwaho soya, kandi ngo zigiye kongerwaho izindi hegitari ibihumbi 2.

Kugeza ubu ibihwagari mu Rwanda ntibihingwa ku butaka buhuje, bituma binagoye kumenya ubuso iki gihingwa gihingwaho ku butaka bw’u Rwanda.

Tito Dusabirema