Nyagatare: Rwiyemezamirimo yambuye abakozi 42 ahita atoroka

Hari abaturage basaga 42 bakoreye Kompanyi yari ishinzwe isuku mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko Rwiyemezamirimo yatorotse atabishyuye ibirarane by’amafaranga yari ababereyemo.

Amezi umunani arihiritse, abaturage bakoreraga kompanyi RPI yari ishinzwe ibikorwa by’isuku mu Karere ka Nyagatare, bategereje amafaranga y’ibirarane muri iyi kompanyi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Nyuma yuko iyi kompanyi yari imaze kwamburwa isoko n’Akarere, Nayo yahisemo kwambura abakozi yakoreshaga.

Aba bayikoreraga baravuga ko yari imaze igihe itabahemba ku mpamvu batigeze basobanurirwa.

Umwe yagize ati “Ni ukuvuga ngo twakoranye nayo kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatanu kurangira. Ntafaranga bigeze batwishyura… uwakoreraga amafaranga macye akaba mirongo ine na bitanu cyangwa mirongo ine.”

Undi yunzemo ati “Ntiyigeze anyishyura ahubwo nagiye kumva numva ngo yaragiye. Mbajije numva ngo azajya atwishyura macye macye, nayo macye ntayo twabonye.Ntanuwo twigeze tubona ngo atuganirize, ubuyobozi bwariho burinda buvaho mu Karere n’ubwagiyeho nta numwe bigeze begera ngo anatubwire ngo bimeze gutya.”

Baravuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye z’Akarere ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.

Hari ifumbure ya Rwiyemezamirimo yari yarafatiwe yagombaga kuvamo ubwishyu, ariko irimo kugenda igurishwa mu buryo butazwi.

Izi ni impungenge abaturage baheraho basaba Leta gukurikira iki kibazo.

Ati “Noneho ikintu kiduteye impungenge, batwemereye ko bazafata iriya fumbire yasize akaba ariyo itwishyura. Kugeza ubu ifumbire irapakirwa ntabwo twishyurwa.  Iki kibazo n’ubundo Meya Mushabe Claude yarakizi, Guverineri asoza mu mihigo twakimugejejeho, ariko kugeza uyu munsi ntiturabona amafaranga yacu turababaye.”

Undi ati “Yakoreraga mu Karere akoreraga mu gihugu akoreshwa n’abanyagihugu, ntakibazo na kimwe haba ku murenge, Polisi no ku karere twabagejejeho akarengane kacu, ariko reba nubu ntiturishyurwa.”

Twagerageje gushaka uko twavugisha nyir’iyi kompanyi ariko ntibyadukundira.

Icyakora uwari umuyobozi wungirije wa Kompanyi RPI Bwana Uwizeyimana Pour Dieu avuga ko Akarere katigeze kubahiriza amasezerano bagiranye.

Ati “Ikigaragara cyo ni uko Akarere kirengagije  gufasha Rwiyemezamirimo, kandi mu gihe bari bafitanye ayo masezerano. Hari nibyo Akarere kari kemeye kumuha kugira ngo iyo mirimo igende neza, ariko habayeho kumutererana turabigaya Akarere.”

Ubuyobozi  bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko butamenye iby’aya amakuru.

Gusa Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ry’Abaturage Matsiko Gonzague asaba abaturage kumugana bakagikemura.

Yagize ati “Aba baturage bavuga ko iyi Kompanyi yabambuye, batugana tukareba icyo twabafasha.”

Kugeza ubu aba abaturage bakomeje gutegereza bihanganye ko umunsi umwe bashobora kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye.

Ni mu gihe bamwe muri bo bahise bibonera akazi muri kompanyi nshya yari imaze kutsindira isoko ryo gutwara imyanda no gutunganya isuku  mu Karere ka Nyagatare.

Kugeza ubu iyi kompanyi RPI yambuwe isoko yabaye amateka kuko na Rwiyemezamirimo wayo yahunze ntiwamenya aho aharereye.

Ntambara Garleon