Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko bwabaye buhagaritse by’agateganyo Mfitumukiza Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga, kugira ngo hakorwe iperereza niba ataragize uruhare mu burwayi bw’abaturage bo muri aka kagari nyuma yo kunywa ikigage mu bukwe bwe.
Mu minsi ishize mu itangazamakuru humvikanye inkuru y’abaturage 52 bo muri aka karere banyweye ikigage kibagiraho ingaruka bajyanwa kwa muganga.
Ibi byatumye Itangazamakuru rya Flash ryegera umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga Mukashyaka Chantal, avuga ko Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu yakoze ubukwe tariki 8 Mutarama 2022, abukorera mu Karere ka Kayonza.
Gusa ngo iwabo w’umugore we basigaye bakiriza ikigage abaturage nyuma kibagiraho ingaruka.
Ati “Hari Gitifu w’Akagari witwa Mfitumukiza Samuel yakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ushize, abukorera mu Karere ka Kayonza muri Gahini. Hanyuma kwa Nyirabukwe(aho umukobwa avuka) ni i Munyaga benga ikigage bacyira abantu batabshije kugera muri ubwo ubukwe kubera ko imibare yari yabaye myinshi, biba ngombwa ko abenshi basigara.”
Yakomeje agira ati “Bajya mu rugo kwa nyirabukwe wa Gitifu banywa ikigage. Tuza guhabwa amakuru ko ababonyeho bose barwaye bagezwa kwa muganga bitabwaho, ubu bose barakize.”
Uwenze iki kigage Nyirandora odeta yabwiye itangazamakuru ko atazi icyatumye iki kigage gihumana kuko nawe cyamugizeho ingaruka akajya kwa muganga .
Ati “Abantu baje kunsura turanywa, biigeze n’ijoro hari n’abashyitsi turatangira twmva mu nda turaribwa , tujya kwa muganga.”
Nyirandora avuga ko ajya kwenga iki kigage amasaka yari yayahawe n’umuhungu we nk’intwererano.
Nsengiyumva Jean de Dieu umuhungu wa Nyirandora nawe avuga ko atazi icyatumye ayo masaka ateza ikibazo.
Gusa yemeza ko yashyizemo umuti wo kuyahungira.
Ati “Ntabwo navuga ngo ikintu cyahumanyije ndakizi, ariko amasaka namuhaye ni njye wari warayahungiye n’umuti usanzwe dukoresha.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka rwamagana bwatangaje ko Mfitumukiza Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, yabaye ahagaritswe, kugira ngo hakorwe iperereza niba nta burangare yagize abaturage ashinzwe kureberera bagahura n’ikibazo.
Mbonyumuvunyi Radjab, ni umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana.
Ati “Yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye kugira dukore iperereza, kugira ngo turebe ko nk’umuntu w’umuyobozi ureberera abo baturage nta ruhare yaba yarabigizemo cyangwa uburangare bigatuma abaturage bo muri ako Kagari ayobora baragize ingaruka kuri iki kigage cyanyowe.”
Ubuyobozi bw’Aka Karere bugaragaza ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, yabaye ahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kumwe.