Ubushinwa n’Uburusiya byatanze gasopo ku kwemeza ibihano bya Mali

Ibihugu birimo Uburusiya n’Ubushinwa byavuze ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, nikaramuka gashyigikiye umwanzuro w’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), wo gufatira ibihano Mali, ko nabyo bihagarika inkunga byageneraga iryo shami rya ONU.

Nyuma y’uko abayobozi b’igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Mali gitangarije ibihugu bigize ECOWAS, ko cyaba gikomeje ubutegetsi mu gihe cy’imyaka itanu hakazabonwa gutegurwa amatora.

Ibi bihugu byahise bibyamagana bivuga ko nibikorwa bizafatira ibihano iki gihugu, mugihe ubutegetsi bwaba bukomeje kuba mu maboko ya gisirikare ntibuhabwe abasivile.

Uhagarariye ONU muri Kenya yavuze ko bibabaje kuba ibi bihugu bitumva impamvu y’ibihano kuri Mali, avuga ko byagakozwe kugira ngo igisirikare kihutishe inzibacyuho.

Ibihugu bigize umuryango wa ECOWAS byamaze gutangaza ibihano byinshi kuri Mali aho hari ibyahagaritse ubucuruzi byakoranaga na Mali, bafunga impaka yo kubutaka no mu kirere n’ibindi.

Ubusanzwe igisirikare kiyoboye Mali, cyari cyatangaje ko amatora azaba tariki 27 Gashyantare 2022.

Ubufaransa nka kimwe mu bihugu byakoronije Mali, giherutse kuvuga ko gishyigikiye ibihano byafatiwe Mali.

 Yvette Umutesi