Abamotari barenga 300 bari kwigaragambiriza ishyirwaho rya mubazi zagizwe itegeko n’Urwego Ngenzuramikorere RURA,ndetse n’ibindi bibazo bahura nabyo birimo n’amafaranga y’ubwingizi bwa moto bukomeje guhenda.
Aba babwiye itangazamakuru basabwa kwishyura asaga hafi ibihumbi 560 Frw buri mwaka arimo: Ibihumbi 18 Frw batanga y’umusoro buri mezi 3.
Ibihumbi 5 Frw ya Koperative, buri kwezi, hakiyongeraho n’ibihumbi 216 Frw y’Ubwishingizi, ndetse n’amafaranga ya Mubazi.