Kabuga yahamagajwe mu nama ntegurarubanza

Perezida w’Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yahamagaje Kabuga Félicien ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu nama ntegurarubanza izaba muri Gashyantare.

Kabuga w’imyaka 88 yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, ajya gufungirwa muri gereza z’Umuryango w’Abibumbuye mu Buholandi.

Icyakora  ntabwo urubanza rwe ruratangira kuburanishwa mu mizi.

Kuva yahagezwa avanywe mu Bufaransa, amaze kugaragara mu rukiko inshuro imwe, icyo gihe hari ku wa 11 Ukuboza 2020.

Nyuma y’icyo gihe, habaye inama ntegurarubanza ku matariki ya 9 Werurwe 2021 na 6 Mata 2021 zigenzura neza niba ibisabwa byose kugira ngo aburane bihari. Zongeye kuba ku wa 1 Kamena 2021 no ku wa 6 Ukwakira 2021.

Ikinyamakuru igihe cyanditse ko Urukiko rwemeje ko kubera impamvu z’uburwayi, uyu mugabo ashobora kwemererwa kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko yinjira mu rukiko.

Kuri ubu, umucamanza wa IRMCT yongeye kumuhamagaza mu nama ntegurarubanza izaba tariki ya 3 Gashyantare 2022.

Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Bivugwa ko Kabuga afatanyije n’abandi bantu yakoresheje Radio RTLM [ari mu bayishinze] mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

Kabuga ngo yanategetse, arafasha, anoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.

Inyandiko z’ibirego bye zinerekana ko afatanyije n’abandi bantu ngo yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’ibindi.